Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, ni bwo mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya hakomeje kubera aya masiganwa, hakinwa ayo gusiganwa mu muhanda.
Icyiciro cyabanje gukinwa ni icy’amakipe y’abagore n’abagabo bavanze basiganwa n’ibihe. Aha Ikipe y’u Rwanda yarimo abakinnyi batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu.
Abo ni Mugisha Moise, Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Ntakirutimana Martha.
Aba basoreje ku mwanya wa kabiri babona umudali wa Feza bakoresheje igiteranyo cy’iminota 35 n’amasegonda 24.
Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice ni yo yabaye iya mbere isigaho u Rwanda iby’ijana bitatu. Algeria yabaye iya gatatu irushwa amasegonda 53.
Hakurikiye isiganwa ryo mu muhanda ku b’abangavu bari munsi y’imyaka 19 bakoze ibilometero 64,5. Kahsay Tsige wo muri Ethiopia yegukanye umudali wa Zahabu, akoresheje amasaha abiri n’amasegonda abiri, anganya ibihe na Yvonne Masengesho w’Umunyarwandakazi watwaye umudali wa Feza, ndetse Grmay Kssanet na we wo muri Ethiopia wabaye uwa gatatu.
Mu bakinnyi babahungu bari munsi y’imyaka 17 bakoze ibilometero 42 bahizwe n’Abanya-Algeria batatu ari bo Bechelaghem Saad wakoze isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 18, Allal Abdellah na Gagueche Ahmed Ilyes basizwe umunota umwe n’amasegonda 42.
Abanyarwanda babiri ni bo bahatanye muri iki cyiciro, aho Shema Emmanuel yaaye uwa gatandatu arushwa umunota umwe n’amasegonda 44, Gisubizo Issa aba uwa munani banganya ibihe.
Mu cyiciro cy’abakiri bato, Akimana Donatha yabaye uwa mbere yegukana umudali wa Zahabu akoresheje iminota 44 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 28, El Sayed Joudy wo mu Misiri ramukurikira arushwa amasegonda abiri mu gihe Beamish Olivia wo muri Zimbabwe yarushijwe amasegonda atanu.
Iransetsa Amina na we wasiganwe muri iki cyiciro yasoje ari uwa 11 arushwa umunota umwe n’amasegonda 39 n’uwa mbere.
Ku wa 22 Ugushyingo 2025, Shampiyona Nyafurika izakomeza hakinwa isiganwa ryo kwishimisha ndetse n’abagore bakuze basiganwa mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!