00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare twahawe na Perezida Kagame ni yo meza duheruka- Munyaneza

Yanditswe na NKURUNZIZA Faustin
Kuya 15 January 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Harabura igihe gito ngo isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda 2025 ritangire. Bamwe mu bakinnyi baravuga ko baheruka gukoresha amagare meza ubwo bayahabwaga n’Umukuru w’Igihugu mu 2015.

Mu kiganiro twagiranye n’umukinnyi w’amagare ubimazemo igihe, Munyaneza Didier ‘Mbappe’, yavuze ko nubwo bitegura gukina Tour du Rwanda ya 2025 kugeza ubu batazi niba bazahabwa amagare mashya yo gukoresha mu isiganwa kuko ayo bafite ubu atajyanye n’igihe tugezemo.

Ni mu gihe nyuma yo gukina Tour du Rwanda hazakurikiraho kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Munyaneza yavuze ko kuba Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17 ibaye mpuzamahanga ndetse ikaba iri ku rwego rwa 2,1, byagakwiriye ko hahindurwa byinshi ku bijyanye n’ibyo umukinnyi akenera ngo akore irushanwa neza birimo ibikoresho by’igare n’umushahara ufatika.

Yavuze ko umukinnyi ukina Tour du Rwanda ahabwa amadolari 500 yonyine mu gihe kingana n’icyumweru bamara bakina. Kuri we ngo ntabwo bihwanye n’imbaraga umukinnyi aba yakoresheje.

Gusa ashimira ko ubu hari icyiyongereyeho ku mukinnyi uri mu mwiherero aho mu myaka yashize bahabwaga 5000 Frw ku munsi, ubu bakaba bageze ku 15.000 Frw ku munsi.

Munyaneza Didier uri mu myitozo mu kigo bakoreramo umwiherero mu Karere ka Musanze, yavuze ko umukino w’amagare mu Rwanda ukwiriye gushorwamo amafaranga na ba rwiyemezamirimo ugakorwa nk’ubucuruzi bubyara inyungu nk’uko bikorwa mu zindi siporo.

Yongeyeho ko imbaraga bakoresha mu gukina ntaho zihuriye n’icyo bakuramo mu nyungu z’amafaranga ku buryo bibafasha guhindura ubuzima bwabo.

Ati “Gufata umukinnyi ukamumurika akaba icyamamare ariko nta mafaranga akuramo biri mu bituma acika intege.”

Ikindi ni ukuba nta mushahara uzwi bagira wa buri kwezi, bikaba biri mu bituma badatera imbere nk’abandi bakinnyi batunzwe n’izindi siporo.

Irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda 2025 rizatangira kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe.

Munyaneza Didier yavuze ko amagare meza Team Rwanda iheruka ari ayo yahawe na Perezida Kagame mu 2015
Mu Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda yari yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Umukuru w'Igihugu yaguriye Team Rwanda amagare nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda
Amagare ya Pinarello Dogma F8, yaguriwe Team Rwanda mu 2015, ni yo yari agezweho mu 2014 ndetse Team Sky yayatwaranye Tour de France uwo mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages