Abakinnyi batandatu baherekejwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare, Sempoma Félix, ni bo bahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026 saa Kumi n’Imwe.
Abo bakinnyi bazahagararira u Rwanda ni Imanizabayo Eric, Ufitimana Shadrack, Mugisha Moise, Nsengiyumva Shemu, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.
Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa mu 2025, Mugisha Moise uri mu Banyarwanda beza mu mukino w’amagare, yasoreje ku mwanya wa 16 ku rutonde rusange, Masengesho Vainqueur utari mu bajyana n’ikipe kuri iyi nshuro aba uwa 23.
Isiganwa ry’uyu mwaka rizaba guhera tariki ya 23 kugeza kuri 25 Mutarama 2025, aho hazakinwa uduce tune two gusiganwa mu muhanda na kamwe kazakinwa abakinnyi basiganwa n’ibihe.
Ikipe y’u Rwanda izifashisha iri rushanwa mu kwitegura Tour du Rwanda ya 2026 na yo iteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!