Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, ubera ku cyicaro gikuru cy’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), cyitabirwa na Visi Perezida wa Muhazi Cycling Generation ndetse n’abari bahagarariye uru ruganda.
Nk’uko byatangajwe n’impande zombi, aya masezerano yahereye ku kubanza guha iyi kipe ibikoresho birimo imyambaro nk’iby’ibanze yari ikeneye kurusha ibindi, hanyuma ibindi bikazagenda biza bitewe n’ibizava muri ubu bufatanye.
Abari bahagarariye uruganda rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), ari bo Karemera Benito ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza na Niwemfura Marie Paul ushinzwe kubungabunga inyungu z’uruganda mu kwamamaza, bishimiye ubu bufatanye kandi bahamya ko bagiye gukorana n’ikipe nziza ifite abakinnyi bafite impano.
Karemera yagize ati “Turacyari mu ntangiriro z’imikoranire hagati yacu na Muhazi Cycling Generation. Ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano. Hari byinshi bigomba gukorwa kugira ngo ikipe igere ku rundi rwego dukurikije urwo batangiriyeho. Ni ikipe iri kuzamuka neza.”
“Twahereye ku bintu by’ingenzi bakeneye birimo imyenda, ariko twizeye ko umubano wacu nabo uzagenda ukura uko iminsi izashira kuko turifuza umubano w’igihe kirekire.”
Niwemfura Marie Paul yavuze ko mu gihe iyi kipe yabona undi mufatanyabikorwa, bitabangamira amasezerano y’ubufatanye SKOL Brewery Ltd (SBL) yagiranye na Muhazi Cycling Generation.
Ati “Ntabwo amasezerano twagiranye na Muhazi Cycling Generation, yabangamira iyi kipe mu gihe yaba ibonye undi mufatanyabikorwa. Nta mwihariko udasanzwe ukubiye mu masezerano dufitanye.”
Visi Perezida wa Muhazi Cycling Generation, Bizimana Albert, yashimiye cyane ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd (SBL) ku kuba bwaratekereje guha iyi kipe ibikoresho birimo imyambaro kuko biri mu byo ikipe yari ikeneye.
Ati “Uruganda rwa SKOL ni uruganda rusanzwe rumenyerewe mu gutera inkunga uyu mukino w’amagare. Akamaro ka mbere k’aya masezerano ni uko bagiye kuduha ibikoresho birimo imyenda kugira ngo dutangire umukino wacu dusa neza. Ntabwo twari dufite n’imyenda nk’iyi baduhaye. Hari n’ibindi biri imbere kandi byiza.”
Ubu bufatanye kandi, bukaba burimo ko Muhazi Cycling Generation izafasha SKOL Brewery Ltd (SBL) kumenyekanisha Virunga Water kugira ngo abanyarwanda n’abatura-Rwanda barusheho kumenya aya mazi.
SKOL Brewery Ltd (SBL) kandi itera inkunga ikipe ya SKOL Adrien Cycling Academy (SACA) isanzwe izwiho gutunga abakinnyi bakomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!