Ni ubwa mbere Akarere ka Huye kari kakiriye aya masiganwa ya ‘Rwanda Youth Racing Cup’, bikaba kandi inshuro ya mbere abereye mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange kuko kuva mu 2023 yari asanzwe akinirwa i Musanze, Kigali, Bugesera na Rwamagana.
Iri rushanwa ngarukakwezi ritegurwa na FERWACY, kuri iyi nshuro ryari ryahuje abana 107 barimo abahungu 70 n’abakobwa 37, bose bari mu byiciro bitanu byo kuva munsi y’imyaka 11 kugeza munsi y’imyaka 19.
Inzira yakoreshejwe mu kuzenguruka yareshyaga na kilometero imwe, aho abakinnyi bavaga ku Mberabyombi, bagakata kuri Sitasiyo SP, bagafata umuhanda wo kuri Gratia - Chez Venant- Ku Isoko- Casa- Imberabyombi.
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19 [Juniors], Byusa Pacifique yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kuzenguruka inshuro 35, akoresheje iminota 51, amasegonda 15 n’ibice 43. Yakurikiwe na Ishimwe Jean D’amour wa Bugesera Cycling Club, watinzeho ibice 46 by’isegonda gusa.
Shema Emmanuel wa Les Amis Sportifs yabaye uwa gatatu, akurikirwa na Gisubizo Issa na Mugabo Jules. Aba batanu bose bazengurutse inshuro 35.
Mu bakobwa, Masengesho Yvonne wa Black Mamba yegukanye umwanya wa mbere yaherukaga muri Kamena, akoresheje iminota 52, amasegonda atatu n’ibice 68, nyuma yo kuzenguruka inshuro 33.
Uwizeyimana Uwase Ancille wa Bugesera Cycling Club yabaye uwa kabiri, arushwa amasegonda 10 gusa, mu gihe Akimana Donatha wa Ngarama Sports Academy yabaye uwa gatatu. Ingabire Divine wa Les Amis Sportifs na Tuyizere Violette na bo bari mu batanu ba mbere.
Mu bahungu batarengeje imyaka 17 [Cadets], Byiringiro Mubarak wa Les Amis Sportifs ni we watsinze. Yasoje inshuro 25 mu minota 37, amasegonda 21 n’ibice 94. Yari imbere ya Habumuremyi Cyusa, na we wa Les Amis Sportifs, yarushije ibice 77 by’isegonda.
Mu bakobwa, Liza wa Jehovayile wa Les Amis Sportifs ni we wegukanye intsinzi, akoresheje iminota 37, amasegonda 57 n’ibice 13, akurikirwa na Mwamikazi Joys Cynthia na Agasaro Gloria.
Mu bahungu batarengeje imyaka 15 [Minimes], Igiraneza Thaddée wa LWD Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere azengurutse inshuro 18, akoresheje iminota 29, amasegonda 37 n’ibice 49 mu gihe Iradukunda Kevin wa Bugesera Cycling Club yabaye uwa kabiri, arushwa ibice 16 by’isegonda gusa.
Mu bakobwa, Umutoni Alice wa Les Amis Sportifs yongeye kugaragaza urwego ruri hejuru, atsinda nyuma yo kuzenguruka inshuro 17 mu minota 30, amasegonda 28 n’ibice 22.
Mu batarengeje imyaka 13 [Benjamins], Haburemyi Nisemusa Lucky wa LWD Cycling Team yatsinze mu bahungu, akoresheje iminota 17 n’amasegonda 33. Mu bakobwa, Umutoni Alice wa Les Amis Sportifs ni we wabaye uwa mbere mu minota 17 n’amasegonda 40.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 [Pupilles], Fatingabo Mushambo Caleb wa LWD Cycling Team yegukanye intsinzi mu bahungu, naho Ingabire Jacqueline wa Bike for Future atsinda mu bakobwa. Fatingabo yakoresheje iminota 15 n’amasegonda 22, mu gihe Ingabire yasize bagenzi be mu minota 14 n’amasegonda 51.
Umunsi wa Munani wa “Rwanda Youth Racing Cup 2026” uteganyijwe ku wa 20 Nzeri 2026 aho uzakinirwa i Rwamagana. Amanota abakinnyi babona buri kwezi, ashyirwa hamwe, ababaye aba mbere ku mwaka bagahembwa.
Iri rushanwa riba kuva muri Nyakanga 2023 aho ryatangiye riri mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri 2025, mu gihe kuri ubu riri mu rwego gukundisha abakiri bato uyu mukino, kuzamura impano no gushimangira umurage w’igare mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!