00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Kanyange na Ishimwe begukanye ‘Play Day Race’ yo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2026 saa 11:31
Yasuwe :

Ishimwe Jean d’Amour mu bahungu na Kanyange Emelyne mu bakobwa, begukanye isiganwa ryateguwe n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Gukina uzwi nka “Play Day” wateguwe ku nshuro ya kane.

Iri siganwa ryabaye ku wa Gatandatu, kuri Field of Dreams mu Karere ka Bugesera ahahuriye abana benshi bakina umukino w’amagare mu Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ababyeyi babo.

Ni mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika uzaba ku wa 16 Kamena 2026.

Abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa mu gahunda ya “Power to Pedals” aho Ikipe ya Bugesera Cycling Team ikorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango Mpuzamahanga ufasha mu kurinda, kwigisha no kongerera abana ubushobozi, Right To Play Rwanda.

Amasiganwa yabaye yahuje abana bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19, aho muri iki cyiciro cya nyuma hatsinze Ishimwe Jean d’Amour wakurikiwe na Bukuru Innocent na Iduhamahoro Valentin mu bahungu naho mu bakobwa hatsinda Kanyange Emelyne wakurikiwe na Uwase Ancille, Iradukunda Raïssa na Mutuyimana Céline.

Mu batarengeje imyaka 17, hatsinze Tumukunde Carine mu bakobwa na Niyogisubizo Régis mu bahungu naho mu batarengeje imyaka 15 hatsinda Ishimwe Sabrinah mu bakobwa na Iradukunda Kévin mu bahungu.

Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Uwababyeyi Alice na Iradukunda Rodrigue naho mu batarengeje imyaka 11 hagatsinda Manzi Cyubahiro David na Mutuzo Maria.

Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Jean Hubert; Gasore Serge washinze Umuryango Gasore Serge Foundation; Kabamba Rodgers ushinzwe Imishinga ya Right To Play mu Rwanda; Umuyobozi w’Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane n’abandi bayobozi muri iyi kipe, bari mu bitabiriye iki gikorwa.

Gahunda ya “Power to Pedals” yatangiye muri Mutarama 2025, ibarizwamo abana 180 barimo abakobwa bangana na 60%, bose bari hagati y’imyaka 11 na 20.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages