Ku wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024, ni bwo hakinwaga agace ka kane k’isiganwa rya Itzulia Basque Country, igikundi cyarimo abakinnyi b’ibihangange cyakoze impanuka habura ibilometero 35 ngo bagere aho gasorezwa.
Iyi mpanuka yatewe n’umukinnyi umwe wayobye agata umuhanda akinjira mu ishyamba bituma abandi bagera kuri batandatu bayoba ndetse bakanakomereka cyane ko aho baguye hari umukingo n’amabuye.
Abo bose bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze ariko nk’uko bigaragara ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Vingegaard ukinira Visma–Lease a Bike ntiyabashaga no kugenda kuko hitabajwe ingobyi yo kumutwaraho.
Ikipe ya Visma yahise isohora itangazo ko umukinnyi wayo yababaye bikomeye kuko yavunitse igufa ryo mu rutugu ndetse na zimwe mu mbavu ze zikaba vunitse cyane. Kugeza ubu aracyitabwaho n’abaganga.
Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukinnyi w’imyaka 27 wegukanye Tour de France ebyiri ziheruka azamara hanze.
Abandi bakinnyi bakomeye bahise bava mu isiganwa kubera iyi mpanuka ni Primož Roglič ukinira Bora–Hansgrohe na Remco Evenepoel wa Soudal–Quick-Step.
Aka gace kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Louis Meintjes, gusa amanota yako ntiyashyirwa ku rutonde rusange rw’isiganwa.
🇪🇸 #Itzulia2024
Update: Jonas is conscious and will be examined in the hospital now.
.
.#thursdayvibes#Itzulia2024 #FELIP pic.twitter.com/w9ztEscNtu— Sheikh Sardar (@Sheikh_Sardar_) April 4, 2024
Quel enfer .. énorme chute sur #Itzulia2024 Remco, Vingegaard, Roglic... #LesRp pic.twitter.com/BNrB91osYX
— Marc (@marcrp) April 4, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!