Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye imyitozo n’imyiteguro ya Tour du Rwanda 2019 iteganyijwe hagati ya tariki 24 Gashyantare 2019 na tariki 3 Werurwe 2019, izakina idafite Uwizeye Jean Claude wayikiniye Tour du Rwanda eshanu kuva 2013 kugera 2017.
Uyu mukinnyi wakinnye Tour du Rwanda ya 2018 nk’uwabigize umwuga muri POC Côte de Lumière yongereye amasezerano muri iyi kipe yo mu Bufaransa mu mpera z’iki cyumweru aho yasinye umwaka umwe akazahembwa 1500 y’ama-Euro buri kwezi.
Iyi kipe yari isanganywe abanyarwanda babiri yahisemo kugumana na Jean Claude Uwizeye ariko ntiyongerera amasezerano Valens Ndayisenga nkuko yabitangarije IGIHE.
Ati “Njye ntabwo nongereye amasezerano. Ni Claude gusa. Ndi mu Rwanda mu mwiherero w’ikipe y’igihugu i Musanze. Ubu gahunda ni ugufatanya na bagenzi banjye kwitegura amasiganwa tuzakina mu mezi abiri ari imbere (La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda 2019).”
Bivugwa ko Ndayisenga w’imyaka 24 atongereye amasezerano kuko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo CCC–Sprandi–Polkowice yo muri Pologne.
Uwizeye Jean Claude yavutse muri Mutarama 1994 mu Karere ka Rwamagana atangira gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu 2010 muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Yayikiniye kugera umwaka ushize ubwo yajyaga muri POC Côte de Lumière yitwara neza mu mwaka wa mbere w’amasezerano kuko yasoje Tour du Rwanda ya 2018 ku mwanya wa kabiri, amasegonda 21 inyuma ya Mugisha Samuel wegukanye isiganwa.



















TANGA IGITEKEREZO