Iri siganwa ribaye ku nshuro ya kabiri ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza ribera mu Karere ka Rwamagana, aho abaryitabiriye bakoresheje amagare asanzwe ya pinebalo (Pneu-ballon) na Phoenix.
Bazengurutse imihanda yo mu Karere ka Rwamagana, bahagurukiye ku cyicaro cya Cogebanque basoreza kuri Polisi Rwamagana.
Abakobwa baryitabiriye ni 11 bakaba bakoze ibilometero 19 na metero 400, naho abahungu bitabiriye ni 53 bakaba bazengurutse kilometero 32.
Ikundabayo yabaye uwa mbere mu bahungu akoresheje isaha imwe n’iminota 42 n’amasegonda 49 ahembwa amafaranga ibihumbi 60 Frw, akurikirwa na Iradukunda Idrissa wakoresheje isaha imwe n’iminota 43 n’amasegonda 27.
Ku mwanya wa gatatu ni Niyonkuru Samuel w’imyaka 16 wanahembwe igare, uwa kane ni Bikorimana Theoneste naho uwa gatanu aba Niyigena Jean d’Amour, aba uko ari batanu bakaba bahise banabona amahirwe yo kwinjizwa mu ikipe ya Les Amis Sportif.
Mu bakobwa isiganwa ry’ibilometero 19 na metero 400 ryegukanywe na Niyobyose Goreth w’imyaka 17 wakoresheje iminota 52 n’amasegonda umunani ahembwa igare n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu.
Ku mwanya wa kabiri haje Queen Djazira w’imyaka 15 wakoresheje iminota 54, ku mwanya wa gatatu ni Irakoze Aline, uwa kane ni Ingabire Confiance naho uwa gatanu aba Benegusenga Benise, nabo bakaba babonye amahirwe yo kwinjizwa mu ikipe ya Les Amis Sportif.
Ikundabayo uturuka mu Karere ka Kayonza, yavuze ko yatangiye gukunda igare cyane nyuma y’uko Areruya Joseph basanzwe baturanye ukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga, atangiye kwitwara neza ndetse akanabona bimutunze.
Yakomeje avuga ko kuri ubu afite intego zo kongera imyitozo ku buryo azagirirwa icyizere cyo kuzitabira Tour du Rwanda, mu myaka iri imbere.
Niyobyose wabaye uwa mbere mu bakobwa nawe uturuka mu Karere ka Kayonza, yavuze ko yakuze akunda uyu mukino w’amagare, ngo yaje kuwushishikarizwa na muramu we wanemeye kumugurira ibikoresho birimo amagare n’imyenda kugira ngo azakine uyu mukino ngo intego ni ugukomeza kwitwara neza.
Umuyobozi wa Les Amis Sportif iterwa inkunga na Cogebanque Plc Sebugwiza Youssuf, yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ku nshuro ya kabiri bariteguye, yavuze ko abana batsinze batanu ba mbere binjijwe mu ikipe y’abato ya Les Amis Sportif.
Ati “Iri rushanwa turikuramo impano nyinshi kandi zikomeye, umwaka ushize abana baritsinze bakomereje muri shampiyona y’amagare birangira umwe anabaye uwa kabiri ariko twarabyishimiye cyane kuko ni ubwa mbere yarakinnye irushanwa rikomeye, urumva ko iri rushanwa rifite icyo rimaze gikomeye.”
Sebugwiza yavuze ko akurikije abana b’abakobwa bari kwitabira amarushanwa y’abato n’abandi basanzwe hirya no hino mu makipe, yakwizeza abanyarwanda ko bakwitega kwitwara neza kwabo mu marushanwa mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
Iyamuremye Antoine ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko bishimira gutera inkunga ikipe ya Les Amis Sportif, mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bakiri bato.
Yavuze ko nka banki imaze imyaka isaga makumyabiri bifuza ko abanyarwanda bakomeza kubagana kugira ngo babahe serivise zirimo kubitsa cyangwa kubikuza, gusaba inguzanyo ku bigo bito n’ibicirirtse n’ibindi.
Iyamuremye yavuze ko kuri ubu basigaye baravugururye inguzanyo ku mushahara, aho batanga miliyoni eshanu nta ngwate isabwe.
Les Amis Sportif yazamukiyemo abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda nka Adrien Niyonshuti usigaye unayitera inkunga, Areruya Joseph, Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude.



















TANGA IGITEKEREZO