00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Dukuzumuremyi na Uwizeyimana begukanye isiganwa ry’Umunsi wo Gukina ryabaye ku nshuro ya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 November 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Dukuzumuremyi Kevin mu bahungu na Uwizeyimana Uwase Ancille mu bakobwa, begukanye isiganwa ryateguwe n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Gukina uzwi nka “Play Day”.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iryabaye muri Kamena, ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, kuri Field of Dreams mu Karere ka Bugesera ahahuriye abana 180 bakina umukino w’amagare mu Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ababyeyi babo.

Abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa mu gahunda ya “Power to Pedals” aho Ikipe ya Bugesera Cycling Team ikorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Akarere ka Bugesera, Gasore Serge Foundation, Right To Play Rwanda, Cooko-Inkoko koko n’Ikipe ya Israel Premier Tech [izitwa NSN Cycling Team mu 2026].

Amasiganwa yabaye yahuje abana bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19, aho muri iki cyiciro cya nyuma hatsinze Dukuzumuremyi Kevin wakurikiwe na Tuyishimire Jado Fils na Bukuru Innocent mu bahungu naho mu bakobwa hatsinda Uwizeyimana Uwase Ancille wakurikiwe na Ahishakiye Claudine na Uwibambe Kelly.

Mu batarengeje imyaka 17, hatsinze Kanyange Emelyne mu bakobwa na Ishimwe Jean d’Amour mu bahungu naho mu batarengeje imyaka 15 hatsinda Uwineza Sabrine mu bahungu na Niyogisubizo Régis mu bahungu. Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Uwababyeyi Alice na Imfura Mugisha Gad naho mu batarengeje imyaka 11 hagatsinda Iradukunda Rodrigue na Iradukunda Divine.

Umwe mu bayobozi ba Bugesera Cycling Team, Murungi Apophia Cadette, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu munsi yari “guteza imbere urubyiruko binyuze mu mukino wo gusiganwa ku magare” hagamijwe “kongera ubukangurambaga mu babyeyi, abayobozi n’abantu batandukanye kugira ngo abana barimo abakobwa bakundishwe uyu mukino.”

Ati “Nk’uko mubizi iyi ni ikipe yashinzwe n’Akarere ka Bugesera bitewe n’uko gutwara igare ari umuco muri aka Karere. By’umwihariko kandi, abakobwa bagiye gushaka bagenda bajyanye amagare, ibyatumye buri muryango wo mu Karere ka Bugesera wisanga ufite igare, abana bose bikaborohera kumenya kuyatwara kuko bayakoresha mu buzima bwa buri munsi.”

Nyuma yo gushingwa kw’iyi kipe n’Akarere ka Bugesera gafatanyije na Gasore Serge Foundation, yabonye abafatanyabikorwa barimo Right Play yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abana iyi Bugesera Cycling Team yigisha umukino w’amagare, bava kuri 46 bagera ku 180 barimo abo mu mirenge yo hafi y’aho iba mu Murenge wa Ntarama.

Murungi yavuze ko gukina amasiganwa nk’aya bizamurira abana icyizere n’urwego, bakajya kurushanwa ku rwego rw’igihugu mu marushanwa arimo Rwanda Youth Racing Cup ndetse bakavamo abaserukira igihugu.

Yongeyeho ati “Mbere y’amasiganwa tureba abahagaze neza bazayakina kandi baba barerekanye indangamanota zabo zo ku ishuri ngo turebe uko bitwara. Bose biga ku bigo bitatu, kubakurikirana biroroha.”

Abana bitwaye neza muri iri rushanwa bahembwe ibirimo inkoko yo kurya, ifu ya kawunga, isukari, umuti w’amenyo n’isabune mu rwego rwo kubibutsa ibyo bakwiye kwitaho mu mirire yabo no kugira isuku.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo, ubwitabire bwari hejuru cyane kuko hitabiriye abantu 1435 mu gihe ubwo umunsi nk’uyu waherukaga kuba muri Kamena, abitabiriye basatiraga 1000.

Gahunda ya “Power to Pedals” yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, izamara amezi 12 aho kuri ubu ari yo ibarizwamo abana 180 barimo abakobwa bangana na 60%, bose bari hagati y’imyaka 11 na 20.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages