Joseph Aleluya yaje ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bazamuka neza muri iri rushanwa, Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 9 mu bakinnyi bazamuka cyane. Mu bakinnyi bazamuka neza, ku mwanya wa mbere haje CISSE Isiaka wo muri Cameroon Simo Sando Dieunedort wo muri Algeria aza ku mwanya kabiri.
Ku ntera ingana n’ibirometero 153 abakinnyi birutse, Gasore yaje mwanya wa 14 akoresheje amasaha 3 iminota 42 n’amasegonda 29 ku munsi wa kabiri w’irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryatangiye tariki 14 rikazasozwa tariki ya 18 Ukwakira 2015.
Umukinnyi wabaye uwa mbere ni Kamzong Abossolo Clovis ukinira ikipe y’igihugu ya Cameroun wakoresheje amasaha 3 iminota 41 n’amasegonda 13, uwa kabiri Raim Mihkel ukinira Team Pro Nicolas yakoresheje amasaha 3 iminota 41 n’amasegonda 29, Ait El Abdia Anass wakoresheje amasaha 3 iminota 41 n’amasegonda 29.
Undi munyarwanda waje hafi ni Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa 16 akoresheje amasaha 3 iminota 42 n’amasegonda 29.
Hadi Janvier yabaye uwa 20 akoresheje amasaha 3 iminota 41 n’amasegonda 37 naho Biziyaremye Joseph aba uwa 27 akoresheje amasaha 3 iminota 41 n’amasegonda 52.
Mu yandi makuru mu mukino w’Amagare ni uko kuri uyu wa Gatandatu mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup irakomeza hategurwa Tour du Rwanda.
Rwanda Cycling Cup 2015 ritegurwa n’ishyiramwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ifatanyije na Skol hamwe na Cogebanque.
Kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi bo mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy bazahaguruka mu Mujyi wa Nyagatare ku wa Gatandatu saa tatu za mu gitondo basoreze mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera y’ibirometero 135.
Ku Cyumweru abakinnyi bazahaguruka i Rwamagana banyure mu Mujyi wa Kigali bamanuke mu ma Majyepfo basoreze i Huye ku ntera y’ibirometero 166.
Irushanwa riheruka muri Rwanda Cycling Cup ni Tour de Kigali yagekanywe na Uwizeye Jean Claude (Amis Sportifs) ryabaye tariki ya 6 Nzeli.



















TANGA IGITEKEREZO