00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rodríguez na Nyirarukundo begukanye Umunsi wa Mbere wa Kirehe Race 2025

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 October 2025 saa 07:16
Yasuwe :

Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodríguez, ukinira Ikipe ya May Stars na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani begukanye Umunsi wa Mbere wa “Kirehe Race 2025”.

Iri siganwa ry’iminsi ibiri riri gukinwa ku nshuro ya kane, rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025.

Umunsi wa mbere wakinwe ku wa Gatandatu, abasiganwa bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza mu Karere ka Kirehe.

Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 177, abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi bakoze ibilometero 138. Ni mu gihe, abangavu bakoze ibilometero 72.

Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodríguez ukinira May Stars yahize abagabo yegukana umwanya wa mbere, nyuma yo kugera i Kirehe mu ba mbere ndetse akanabanikira ubwo bazengurukaga inshuro 10 muri aka karere.

Uyu mugabo yakoresheje amasaha ane, iminota 36 n’amasegonda 49. Yakurikiwe na Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Etienne ba Java Inovotec Pro Team.

Mu bagore, Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 37.

Yakurikiwe na Ingabire Diane wa Canyon Sram Zondacrypto na Ntakirutimana Martha ukinira Ndabaga Women Cycling Team.

Niyogisubizo Eric ukinira Les Amis Sportifs, Ishimwe Brian wa Ndabaga CT na Ntirenganya Moise wa Les Amis Sportifs bahize abandi mu ngimbi. Ni mu gihe Abangavu bayobowe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT, Akimana Donatha wa Ngarama WCT na Uwizeyimana Ancilla wa Bugesera WCT bahize abandi.

Ku munsi wa nyuma w’iri siganwa uzakinwa ku Cyumweru, abasiganwa bazazenguruka mu Karere ka Kirehe, aho abagabo (Men Elite & U23), ingimbi (Men Juniors) n’abagore (Women Elite & U23) bazahaguruka saa Tatu n’iminota ku biro by’Akarere ka Kirehe bafate umuhanda wa Rusumo ku Mupaka – Cyunuzi (aho Kirehe ihanira imbibi na Ngoma) – Ku biro by’Akarere ka Kirehe bazenguruke inshuro eshatu, hareshya n’ibilometero 69,5.

Icyiciro cy’abangavu (Women Juniors) bo bazenguruka Nyakarambi inshuro umunani, intera yose ingana n’ibilometero 31,2 guhera saa Tatu.

Mbere y’abo hazaba hakinwe isiganwa ry’abakoresha amagare ya matabaro, aho bazahaguruka Saa Mbili bazenguruke inshuro eshanu i Nyakarambi hareshya n’ibilometero 19,5.

Muri 2024, Niyonkuru Samuel yatsinze mu cyiciro cy’abagabo aka gace ko kuzenguruka muri Kirehe, Ingabire Diane atsinda mu bagore, Tuyipfukamire Aphrodice mu ngimbi naho Uwiringiyimana Liliane mu bangavu.

Alejandro Gainza Rodríguez yegukanye Umunsi wa Mbere wa Kirehe Race mu Bagabo
Alejandro Gainza Rodríguez yishimira intsinzi
Alejandro Gainza Rodríguez yanikiye abandi asiga Shemu wamukurikiye amasegonda 23
Nyirarukundo Claudette yegukanye Umunsi wa Mbere wa Kirehe Race mu bagore
Ishimwe Brian yishimira umwanya wa kabiri mu ngimbi
Aho isiganwa ryasorejwe hari abafana benshi
Abafana bashyigikiraga abasiganwa
Bamwe bari baserutse mu mbyino gakondo
Ab'i Kirehe bari bateguye
Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT yahize abandi mu bangavu
Niyogisubizo Eric ukinira Les Amis Sportifs yishimira intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages