Uru rubyiruko rwakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.
Ni ku nshuro ya gatanu uru rugendo ruzwi nka ‘Great Africa Cycling Safari’ ruba, uyu mwaka rukaba rwaratangiye tariki 1 Kanama 2022 i Mombasa muri Kenya, bakomereza Arusha muri Tanzania bajya i Bujumbura mu Burundi, bavayo bagana i Kigali banyuze mu Bugesera.
Kuri uyu wa Gatatu bahagurutse i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda mu rugendo biteganyijwe ko ruzamara iminsi itatu. Bazava i Kampala basubira muri Kenya ari naho bazasoreza.
Prof Nshuti Manasseh yavuze ko intego z’iri rushanwa ari ukumenyekanisha umuryango wa EAC.
Yagize ati “Iki gikorwa kiba kigamije kubwira abaturage akamaro k’umuryango wa East African Community n’amahirwe awurimo, rero turashimira aba basore n’inkumi ku kazi gakomeye bakora.”
Urugendo rw’uyu mwaka rufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhahirane ndetse no gufasha mu kwesa imihigo y’Ibihugu bigize umuryango wa East African Community.
Muri urwo rugendo, abanyonzi bagenda bacumbika mu midugudu itandukanye bagasangira n’abahatuye ndetse bakaganira ku mahirwe abaturage b’uyu muryango bafite.
Mu rugendo rwabo mu Rwanda, aba banyonzi bateye ibiti ibihumbi bitatu mu murenge wa Gashora mu Bugesera, banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Great Africa Cycling Safari ni igikorwa ngarukamwaka cyatangijwe n’abanyonzi batandatu muri Uganda mu 2016, uyu mwaka kitabiriwe n’abanyonzi 35.
Aba banyonzi bavuga batangiye bigoye, ariko ubu abantu bagenda babyumva kandi ko umusaruro ari mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!