Montréal izakira Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 99, ikurikiye iyabereye i Kigali mu 2025, bikaba byari ubwa mbere iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Sempoma Félix, yatoranyije abakinnyi batangiye umwiherero muri iki cyumweru, aho imyiteguro yabo izageza ku wa 16 Nzeri 2026, mbere yo kwerekeza muri Canada muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.
Mu bakinnyi 19 bazavamo abazitabira iri rushanwa harimo abarushanwa mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo n’abagore, abatarengeje imyaka 23 n’aba-juniors [abari munsi y’imyaka 19].
Abakinnyi bitabiriye umwiherero mu bangavu ni Masengesho Yvonne, Akimana Donatha na Kanyange Zawadi mu gihe abakuru ari Nirere Xaveline, Nyirarukundo Claudette, Ingabire Diane, Uwiringiyimana Liliane (U23), Byukusenge Mariate (U23) na Mwamikazi Jazilla (U23) uri kwitoreza i Burayi.
Mu bagabo, umukinnyi rukumbi uri hejuru y’imyaka 23 ni Nsengiyumva Shemu, mu gihe abandi ari Ufitimana Shadrack, Ruhumuriza Aimé, Nshutiraguma Kevin na Niyonkuru Samuel.
Abitabiriye umwiherero mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19 ni Ishimwe Brian, Nkurikiyinka Jackson, Muhawenimana Jonathan Rafiki, Byusa Pacifique na Mugabo Jules.
Mu 2025, abakinnyi 23 ni bo bahagarariye u Rwanda ubwo iri rushanwa ryari ryabereye i Kigali.
Abongeye guhamagarwa ni 14 ari bo Nsengiyumva Shemu, Niyonkuru Samuel, Ufitimana Shadrack, Ruhumuriza Aimé, Nshutiraguma Kevin, Ishimwe Brian, Byusa Pacifique, Nkurikiyinka Jackson, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette, Uwiringiyimana Liliane, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaveline na Masengesho Yvonne.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!