Isozwa ry’iyi mikino ryabaye ku wa 1 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, rihujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ryitabiriwe na Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine.
Perezida wa ARPST, Niyonshuti Johnson, yavuze ko bavuguruye amategeko “mu kurushaho gutuma abakozi barushaho kwibona mu mikino kurusha uko amarushanwa aba ayo guhatana cyane aho kuba aho gukoreramo siporo.”
Yongeyeho ko “ibyo byatumye kuri ubu abayobozi b’ibigo cyangwa abandi bayobozi bakomeye bitabira imikino.”
Muri Category A igizwe n’abarengeje imyaka 35, mu mupira w’amaguru w’abagabo, igikombe cyegukanywe na RAC yatsinze CHUB ibitego 4-1 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na WASAC itsinze RBC ibitego 3-0.
RAC yegukanye kandi igikombe cya Volleyball itsinze MINICT amaseti 3-0 naho RRA yegukana umwanya wa gatatu itsinze CHUB amaseti 3-1.
RRA yegukanye Igikombe cya Basketball itsinze RAC amanota 78-72 naho RTDA yegukana umwanya wa gatatu itsinze WASAC amanota 73-64.
Muri Category B igizwe n’abakozi bari munsi y’imyaka 35, DGIE [Immigration] yegukanye igikombe itsinze RBC ibitego 3-0 naho REG yegukana umwanya wa gatatu itsinze NISR igitego 1-0.
NISR ni yo yegukanye igikombe muri Volleyball itsinze RwandAir amaseti 3-2 naho DGIE itwara umwanya wa gatatu itsinze WASAC amaseti 3-1.
Igikombe cya Basketball mu bagabo cyegukanywe na NISR yatsinze DGIE amanota 95-86 naho MOD itsinda RwandAir amanota 73-70 ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, muri Category A, CHUB yegukanye igikombe cya Basketball itsinze RBC amaseti 72-47 naho muri Category B, RBC itsinda CHUB amanota 78-10.
Ubwo hasozwaga iri rushanwa kandi, hashimiwe abayobozi b’ibigo bya RBC, DGIE, NISR, RwandAir na RAC bashyigikiye imikino.
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST] risanzwe ritegura andi marushanwa atandukanye arimo iryo Kwibuka na Shampiyona ihuza ibigo mu byiciro binyuranye, igakinwa hagati ya Nyakanga na Kamena y’umwaka ukurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!