00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’urukundo rw’imikino n’ibanga ry’intsinzi: Depite Mukabalisa twaganiriye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 February 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Mu Rwanda rwo ha mbere byari bigoye kubona umugore ukora siporo ndetse n’ubu umubare uracyari muto, ariko intambwe imaze guterwa ni iyo kwishimira.

Siporo ni imwe mu nkingi u Rwanda rwashyize imbere muri iyi myaka, aho uretse kuba uru ruganda rwavamo amikoro atunga igihugu n’abagituye, ifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Muri uko gushyigikira abayikora, Abanyarwanda b’ingeri zose bisanga muri siporo aho uretse abayikora kinyamwuga buri munsi, hari n’abayikora byo kwishimisha bagamije kugira ubuzima bwiza.

Inzego za Leta ziri mu zahawe umwanya wo gukora siporo, aho amasaha y’akazi ya buri wa Gatanu nyuma ya saa Sita yagenewe siporo, ndetse hakaba hari amarushanwa ahuza ibigo bya Leta n’iby’abikorera.

Ibi byafashije abantu batandukanye barimo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye kubyutsa impano zabo nubwo baba bafite izindi nshingano.

Depite Mukabalisa Germaine ni umwe muri abo, aho amaze kugaragaza ko afite ubuhanga mu gusiganwa ku maguru ndetse yamaze kubaka izina mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA Games).

Iri zina arikesha kwegukana imidali itandukanye mu gusiganwa ku maguru, aho amaze imyaka itatu yegukana ibihembo bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Depite Mukabalisa yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo aho urukundo rw’imikino rwavuye, ikimushoboza kwegukana imidali n’ibindi.

Mukabalisa Germaine ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho abarizwa muri Komisiyo y’imiyoborere n’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko urukundo rwa siporo rwaje kera nubwo kurushanwa byo bitaramara igihe kinini.

Ati “Guhatanira imidali byo ntabwo mbimazemo igihe ariko urukundo rw’imikino rwatangiye kera mu yo mu mashuri abanza ariko ngiye muri kaminuza ni bwo natangiye kugerageza ibyo kwiruka numva ndabikunze.”

Mukabalisa agaragaza ko kumenya akamaro ka siporo ari impamvu ihagije imutera imbaraga.

Ati “Icya mbere siporo ni ubuzima. Ikindi imfasha kugira imbaraga mu kazi, muri make siporo imfasha mu gutuma ubuzima bugenda neza.”

Mukabalisa amaze kwegukana umudali mu Zahabu mu gusiganwa metero 400 n’uw’Umuringa mu gusiganwa metero 800 mu Mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA Games).

Ababyeyi ni bamwe mu bantu bakunze kugira inshingano nyinshi zirimo iz’akazi gasanzwe, kwita ku muryango ndetse n’izindi.

Mukabalisa avuga ko ikimufasha kuzuza inshingano ndetse no kubonera siporo umwanya ari ukumenya gukora buri kimwe mu mwanya wacyo.

Ati “Buri kintu kigira umwanya wacyo. Hari amasaha y’akazi, kwita ku muryango ndetse no gukora siporo kuko nabishyize muri gahunda ko ngomba kuyikora inshuro eshatu cyangwa enye mu cyumweru.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe ubona umunsi ushobora kuba muremure. Icyo gihe rero urazinduka siporo ukazikora mu gitondo igihe wumva ushobora kuza kubura umwanya.”

Yagaragaje ko nta mpamvu umuntu yakwitwaza ngo areke gukora siporo kuko uwo bidakundiye kujya muri Gym, yayikorera mu mudugudu aho atuye cyangwa no mu rugo yifashishije amashusho yo kuri internet.

Ni kenshi uzumva abakunzi b’imikino bibaza niba ibibazo biyibamo Leta ijya ibimenya ndetse rimwe na rimwe bakifuza kumenya icyo bayitekerezaho.

Depite Mukabalisa yavuze ko no mu Nteko Ishinga Amategeko, siporo ijya iganirwaho cyane ko igenerwa ingengo y’imari kandi bagomba gukurikirana uko yakoreshejwe.

Ati "Siporo tuyiganiraho nk’izindi nzego dufite mu gihugu kandi murabizi ko igenerwa ingengo y’imari ari naho duhurira bwa mbere, tureba niba imishinga yari iteganyijwe hari aho igeze. Nyuma y’aho tunayikorera ubugenzuzi bw’imari harebwa niba gahunda bari berekanye zarashyizwe mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Si ibyo gusa kuko n’iyo hari ikibazo icyo ari cyo cyose Inteko itumiza minisitiri akaza gusobanura uko giteye. Rero ntabwo siporo yasigara ku ruhande, iyo Inteko iri kugenzura gahunda za Guverinoma kuko na yo irimo.”

Nubwo yamenyekanye cyane mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, Mukabalisa agerageza gukina n’indi mikino nka Golf ndetse no Koga.

Reba ikiganiro cyose twagiranye na Depite Mukabalisa Germaine

Ubwo Depite Mukabalisa yegukanaga Umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 400
Depite Mukabalisa aheruka kwegukana Umudali w'Umuringa mu gusiganwa metero 800
Depite Mukabalisa amaze kumenyekana mu mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Depite Mukabalisa yavuze ko Inteko iganira kuri siporo nk'izindi nzego zigize ubuzima bw'igihugu
Depite Mukabalisa abarizwa muri komisiyo y’imiyoborere n’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu

Video: Bizimana Confiance na Murego Yusuf


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .