00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze Inama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda ya 2026

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 March 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yemeje Komisiyo icyenda zizafasha Komite Nyobozi yayo kuzuza inshingano mu gihe cy’imyaka ine 2025-2028, ndetse hemezwa na bamwe mu bayobozi b’izo komisiyo.

Byemejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda yateraniye i Kigali muri Serena Hotel iyobowe na Perezida wayo, Umulinga Alice.

Inteko Rusange yemeje inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange Isanzwe yateranye kuwa 30 Werurwe 2025, irebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yayo ryagenze, ndetse hagaragajwe ko yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 77%.

Yemeje kandi raporo y’ibikorwa bya CNOSR/CGA Rwanda by’umwaka wa 2025, inemeza ko abanyamuryango bazajya bakorana n’ushinzwe itumanaho muri CNOSR kugira ngo byibura buri Shyirahamwe ry’Umukino rigire igikorwa cy’ingenzi kigaragara muri raporo yayo y’umwaka.

Inteko Rusange yemeje raporo y’imari n’icungamutungo y’umwaka wa 2025, ndetse n’ingengo y’imari y’ibikorwa by’umwaka wa 2026, inemeza guhindura umwaka w’ingengo y’imari wa CNOSR, umwaka wayo w’ibikorwa ukajya utangira tariki 1 Ugushyingo, ugasozwa mu Ukwakira k’umwaka utaha mu rwego rwo kuzajya hemezwa ibikorwa n’ingengo y’imari yabyo mbere yo kuwutangira.

Hemejwe ko ibyemezo bifatirwa abanyamuryango badatanga imisanzu uko bikwiye, bizashyirwa mu mategeko ngengamikorere, hemezwa raporo ya Komite Ngenzuzi muri CNOSR y’umwaka wa 2025 “Internal Audit Report 2025”, raporo y’umugenzuzi wigenga “External Auditor, Ronalds Ltd” y’umwaka wa 2025”, ndetse yemeza ko ari we uzakora ubugenzuzi bw’imari mu mwaka wa 2026.

Inteko Rusange yemeje raporo y’Irushanwa ryo Kwibuka “GMT 2025”, ndetse yemeza ko abagize Komite yateguye GMT 2025, ari yo izakomeza inshingano igategura GMT 2026. Komite ya GMT 2026 igizwe na Murema Jean Baptiste, Kamanda Tharcisse, Munyana Cynthia, Sibomana Aimable, Nizeyimana Isabelle na Ngendahimana Isaac.

Hemejwe kandi Amategeko Shingiro ya Komite Olempike y’ u Rwanda mu buryo bwa burundu ndetse asinywa n’abanyamuryango, hanemezwa Komisiyo icyenda zizafasha Komitte Nyobozi ya CNOSR kuzuza inshingano mu gihe cy’imyaka ine 2025-2028, hanashyirwa abayobozi bazo mu gihe abatarashyizweho bazemerezwa mu nama itaha.

Izo komisiyo ni iy’abakinnyi, ‘Athletes Commission’, ‘High Performance Commission (iyobowe na Mutokambali Moïse), Olympism365 Commission (iyobowe na Fiona Ishimwe), Corporate Communications, Digital Engagement & Technology Commission, eSports Commission, Legal Affairs & Ethics Commission (iyobowe na Delphine Mukakarangwa), Gender Equality, Diversity & inclusion; Health, Medecine & Science Medical Commission (iyobowe na Dr. Nuhu Assuman) na Marketing & Partnerships Commission.

Inteko Rusange yemeje kandi Kayiranga Albert nka Perezida wa Olympic Academy ndetse asabwa gushyiraho itsinda ry’abazamufasha kuzuza inshingano.

Hemejwe kandi ko hatangira kwitegurwa amarushanwa abiri mpuzamahanga akomeye ari yo Imikino ya Commonwealth izabera i Glasgow n’Imikino Olempike y’Urubyiruko iazabera i Dakar.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, wari witabiriye iyi nama, yashimiye Komite Olempike y’u Rwanda n’abanyamuryango bayo ku ruhare bagira mu guteza imbere siporo, yizeza ko Minisiteri izakomeza kubashyigikira mu kuzamura siporo y’u Rwanda.

Amwe mu mafoto yaranze inama:

Amafoto: Komite Olempike y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages