Ni itangazo rigira riti “Tuributsa abanyamakuru bose, by’umwihariko abakora inkuru za siporo, ko gukora kinyamwuga no gukurikiza amahame ngengamyitwarire ari ingenzi mu kubaka umwuga w’itangazamakuru wizerwa kandi wubahwa.”
Nubwo bihanangirijwe ubu, ariko hakenewe imbaraga zidasanzwe kuko buri wese ukurikiranira hafi itangazamakuru rya siporo, arabizi ko atari ikibazo kibonetse aka kanya, ahubwo kimaze gushinga imizi.
Hari byinshi mu bikibangamiye umwuga w’itangazamakuru rya siporo, bituma abarikuriramo nta nyungu bashobora kuribonamo haba mu gukarishya ubumenyi no gukuramo amaramuko.
Amashyari, amatiku no gutukana bya gishumba biravuza ubuhuha
Itangazamakuru rya siporo ryiganjemo amashyari n’amatiku y’urudaca, aho kugaragaramo impaka zo kubaka umupira w’amaguru na siporo muri rusange.
Ikiganiro cy’imikino kiraba ugasanga mu masaha abiri cyagenewe, imwe yose bayimaze baganira ku buryo umwe amaze imyaka runaka atararongora, undi agahangana no kwiregura kuri iyo ngingo.
Ufite amahirwe n’umwanya uhagije wo kugera kuri micro ya radiyo, camera ya televiziyo cyangwa aho yandika, abibyaza umusaruro asebya mugenzi we ntatinye kumubwira ko ntacyo azimarira.
Urugero ni ibiheruka kuba mu biganiro cya SK FM na FINE FM, aho umunyamakuru Sam Karenzi na Muramira Regis bagakwiriye kuba ari urugero rw’abato batukanye ibiteye isoni bitagakwiriye kujya hanze.
Aba bombi bamaze imyaka irenga 19 mu mwuga w’itangazamakuru, biteye isoni kubona ari bo bifashisha amaradiyo bagaharabikana kandi bazi neza ko ibitekerezo byabo ari byo bigera kure.
Iyo ikiganiro runaka gikurikirwa cyane, intambara iba itangiye ku bazamurwanya kugira ngo na we adatera imbere. Iyo hatabayeho kwitonda no gushishoza, abagikurikira baragabanuka kandi ku buryo bugaragara.
Si ugusebanya hagati yabo gusa, ahubwo birarenga bakibasira n’abandi bari mu nzego za siporo zitandukanye kuva muri Minisiteri ya Siporo kugeza ku bakinnyi. Ni nde washyizeho itegeko ko inkuru nziza ari iyasebeje umuntu?
Ese ni byo ko umunyamakuru ajya kuri radiyo akabwira mugenzi we ngo ni “Inyigaguhuma”? Ese ni byo ko umunyamakuru asubiza umuturage ati “ntabwo ushinzwe kugena imikorere yacu wowe!”
Hatabayeho kwikubita agashyi no guterwa isoni n’amagambo bakuru bacu bakoresha mu mwuga w’itangazamakuru, icyo bazatuzanira tuzagifatisha abiri.

Abanyamakuru ba siporo biremyemo udutsiko tutubaka
Kubana neza ni kimwe mu bituma akazi kagenda neza, kandi bigatuma umwuga runaka utera imbere mu buryo bugaragara. Ufite ubumenyi akabusangiza abandi, abakiri bato na bo bakigiraho.
Iri tangazamakuru ryacitsemo ibyiciro bitatu by’abanyamakuru kandi akaba ari ko bakorana hagati yabo. Kubameneramo ukabasha kugera ku ntego ni cyo kintu kigoye kurenza ibindi.
Muri byo hari abiyise ‘Generation CAN’, abo ni abanyamakuru baryinjiyemo kera by’umwihariko kuva mu 2004, ubwo u Rwanda rwajyaga mu Gikombe cya Afurika mu myaka 20 ishize.
Hari ikindi abanyamakuru ba ‘Generation CHAN’, aba ni abinjiye mu mwuga w’itangazamakuru ahagana mu 2016, ubwo u Rwanda rwakiraga Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN).
Hari kandi n’abinjiye muri uyu mwuga vuba twakwita ko ari bato baritangiye nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Aba ni ‘Generation Covid’.
Kwiremamo ibice bitewe n’igihe bamwe baba barageze mu mwuga, bituma abakiri bato batazamuka kuko usanga akenshi ibikorwa bitegurwa bibanza guharirwa abarambyemo, nyamara hari bamwe bagaragaza ubunyamwuga n’ubushobozi buri hasi.
Niba ndi ‘Generation CAN’ nkaba nasabwe gutegura umubare w’abanyamakuru ntarengwa bazareba umukino wa APR FC na Rayon Sports, nzahera ku bo twazamukanye n’iyo baba badafite gahunda yo kwitabira uwo mukino. Amahirwe kuri bamwe abure atyo, bituma bamwe barahisemo kujya bawurebera mu bafana.
Niba nahawe gutegura abanyamakuru bazakurikirana irushanwa runaka, abo twasangiye icupa nimugoroba ni bo nzaheraho kuko sinizeye ko uwo mu Karere ka Gicumbi yakora inkuru y’amagare, iya Tennis cyangwa iya Basketball akayishobora.
Udutsiko tw’abanyamakuru ba siporo, ni gake cyane uzasanga tuganirwamo ibyakubaka siporo Nyarwanda. Ni uguhura gahunda ari ukurushanwa kunywa inzoga nyinshi, kumenya ahaherereye abakobwa beza, kumenya akabari gashya kafunguwe, inzoga nshya yadutse n’ibindi nk’ibyo.
Ibi biganisha ku kuba hari abadatinya kuvuga ko abanyamakuru ba siporo batihesha agaciro, rimwe na rimwe bakaba batanatumirwa mu birori by’abiyubashye kuko babakekaho kuba bakora ibiteye isoni.
Gushaka ibya mirenge byoretse imbaga y’abanyamakuru muri siporo
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.
Nubwo amafaranga ari make cyane, ntabwo byabuza ukora gukora neza, dore ko akazi kagenze neza ari ko gatuma n’umushahara ushobora kwiyongera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Bamwe bamenyereye umwuga w’itangazamakuru rya siporo bahitamo kunyura y’ubusamo kugira ngo bakorere agatubutse, dore ko ubukene bwabo ari kimwe mu bigarukwaho n’ababakurikira.
Ibi bituma bisanga mu mutego wo gushimagiza abakinnyi, abayobozi cyangwa inzego runaka kugira ngo bahabwe ibyisumbuyeho. Rimwe na rimwe bikaba ari ukuyobya ababakurikira.
Bamwe mu banyamakuru bahisemo kuba abakozi b’amakipe n’abayobozi. Ni gute umunyamakuru runaka azavuga ibiciye mu mucyo igihe ari gutangaza amakuru ari mu ikipe abereye umwe mu bakozi? Benshi bananiwe kumesa kamwe.
Ubukene kandi butuma habaho munyangire mu itangazamakuru rya siporo, aho usanga uwemeye guhabwa amafaranga make, azajya yoroherezwa no kubona amakuru mu ikipe.
Nshobora guhamagara umuyobozi runaka mu ikipe cyangwa Federasiyo ngo ampe amakuru, akabyanga kuko hari inkuru nakoze itaramunejeje. Ariko kuko runaka yamushimagije akamuvugisha byoroshye.
Ni ngombwa ko inzego zikorana n’itangazamakuru za siporo na zo zireba igikwiriye kandi zigashishoza kuko na zo zishobora kwisanga zarindimutse binyuze mu manyanga zikorana na bamwe mu banyamakuru b’imikino bataye ubunyamwuga.

Ubunebwe mu banyamakuru ba siporo
Benshi mu banyamakuru ba siporo basesengura inkuru z’imikino batigeze bakandagira ku kibuga. Hari n’abo uzasanga badatinya kuvuga ko “uyu mupira sinzongera kuwureba.” Mu gihe wabihisemo nk’akazi kawe ka buri munsi, ni iki gituma utajya kubireba?
Umunyamakuru ugiye gukora inkuru iyo ari yo yose, ni ngombwa ko yicara akayitekerezaho, akayitegura, agakusanya amakuru yose kugira ngo ize kuba igera ku nzoka abamukurikira.
Abanyamakuru ba siporo bo muri iki gihe, ntibatinya kwinjira mu kiganiro batazi ibyo bagiye kuganiraho, hari n’aho uzasanga bamwe banacyinjiramo hagati kuko bakerewe kugera mu kazi bitewe n’ibyo barayemo.
Ni bake uzasanga bavuga ibyo bateguye ndetse bumvikanyeho. Ikizabigaragaza ni uko hari umwe mu kiganiro uzavuga inkuru mugenzi we akayumva nk’aho ari nshya kandi bakorana.
Ibi bizavamo kubeshya abantu kuko uriikuvuga byo utazi utanakoreye ubushakashatsi.
Njye sindagura ndagena mugani w’Abanyarwanda, ibyo nkomeza kubona muri iri tangazamakuru rya siporo, nibikomeza bizaba bibi kandi bizarangira ari wo mwuga udafite agaciro mu Rwanda kurenza indi yose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!