Imanza z’urudaca zikomeje hagati ya sosiyeti ya Apple na Samsung, aho Apple irega Samsung kuba yariganye igikoresho cyayo cya iPad. Kuri ubu Google nayo yatangiye gushyirwa mu majwi iregwa na Apple kuba yarabigizemo uruhare ariko ibivuga mu buryo buteruye.
Amakuru dukesha Ibiro Ntarangazamakuru bya Reuters, avuga ko abayobozi Tim Cook wa Apple na Larry Page wa Google bagiranye ibiganiro mu cyumweru cyashize n’ubu bakaba bari bateguye kugirana ibindi mu cyumweru gitaha. Inama yagombaga kubahuza none nayo yasubitswe kubera impamvu zitazwi.
Amakuru dukesha www.generation-nt.com avuga ko Kugeza ubu amakimbirane hagati ya sosiyeti zombi atahosheje mu gihe Google na Apple bari mu biganiro bisobanura uburyo hatabayeho kurenga ku masezerano bafitanye na Apple, kuko bavuga ko Samsung yaba ifitanye amabanga na Google kuri porogaramu ya Android ikorwa na Samsung.
Ibiganiro byabo ngo bigaruka ku kibazo cyo kwigana ibikoresho by’abandi, aho Apple ivuga ko Samsung iyikopera ndetse yanayireze kon porogaramu ya Andoid ikorwa na Samsung yibwe Apple. Mu gihe Sosiyete ya Aapple na Samsung ari zo sosiyeti 2 zambere zicuruza amaterefone ya"smartphone" na "tablet " ku isi ku kigereranyo cya 50% by’isoko ry’Isi.
Urubuga zdnet.com rugaragaza ko abakunzi b’izi sosiyeti batabonye kimwe iby’izi manza kuko hari abavuga ko Apple ishaka kwiharira isoko yonyine.
Imbuga zdnet.fr na www.zdnet.com zitangaza ko aya makimbirane yatewe n’uko ubwoko bwa porogaramu ya "Android "bukorwa n’uruganda rwa Samsung bwakunzwe cyane kurusha "iOS "ikorwa na Apple.
Byatumye sosiyeti ya Apple igirira ubwoba Samsung kubera uburyo itera imbere igakundwa imanza, zihera aho Apple irega Samsung kuyikopera ibyo bakora. Mu rubanza Apple isaba ko samsung itanga amadorari asaga Miliyari imwe". Apple yanasabye ko izi terefone zibuzwa gucuruzwa muri USA. Samsung nayo yajuriye kugeza ubu sosiyeti zombi ziri mu manza.



















TANGA IGITEKEREZO