Ikinyamakuru cy’Abanyamerika Wall Street Journal cyatangaje ko ibyo bigiye gukorerwa ku muntu wa kabiri hagamijwe gukosora amakosa yaba yarakozwe ubwo ako kuma kashyirwaga mu muntu wa mbere, kuko kajyaga gacomokoka kakajya ku ruhande. Kuri iyi nshuro uzagashyirwamo biteganyijwe ko kazagezwa kure mu bwonko.
Umuntu wa mbere yashyizwemo ako kuma kuwa 28 Mutarama 2024, uwa kabiri we azagashyirwamo muri Kamena, ndetse biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira utwo twuma dushyizwe mu bantu 10. Abasaga 1000 ni bo bamaze kwiyandikisha ngo bazakorerweho igerageza.
Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rya Neuralink Corporation rizafasha mu koroshya imikoranire hagati y’abantu, mudasobwa na telefone zigezweho. Nk’igihe ushaka kwandika ikintu kuri mudasobwa ntibizaba bikiri ngombwa ko ukoresha intoki zawe, ahubwo uzajya ugitekereza gusa ubundi mudasobwa igikore.
Ku bijyanye na telefone ho nk’igihe ushaka guhamagara umuntu ntabwo bizajya bigusaba gukanda ahantu aho ariho hose, ahubwo uzajya utekereza gusa kuri icyo gikorwa ubundi usabe telefone yawe kugikora.
Kugira ngo iyi mikoranire y’ubwonko bwa muntu na mudasobwa ikunde, biteganyijwe ko ubyifuza azajya ashyirwa mu mutwe akuma (Chip) kazajya gahuza ubwonko bwe na mudasobwa.
Kugeza ubu ntacyo umuherwe Elon Musk cyangwa se sosiyete ye Neuralink Corporation bari batangaza kuri iki gikorwa cyo gushyira ako kuma mu muntu wa kabiri, ndetse kuwa 20 Gicurasi 2024 Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko byagerageje gushaka amakuru muri iyo sosiyete ariko ntibyahita biyabona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!