Iryo koranabuhanga rizwi nka Radio Frequency Directed Energy Weapon (RFDEW) rifite ubushobozi bwo kumenya drones cyangwa ikindi gikoresho cy’intambara cy’uwo bahanganye kiri hafi, nibura mu ntera y’ikilometero kimwe.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza ivuga ko iri koranabuhanga ryatangiye kubakwa hashingiwe ku bunararibonye bw’ibyo bamaze kubonera mu ntambara ihuza u Burusiya na Ukraine.
Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gutahura intwaro z’umwanzi ziri mu mazi, mu kirere no ku butaka.
Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo kuyobya no gutesha umurongo drones zihetse ibisasu ku buryo zitamenya aho zirasa, hanyuma rikaba ryifitemo n’urumuri (beams) zihita zishwanyaguza iyo drone cyangwa indi ntwaro y’umwanzi iri hafi.
Ubu buryo buzwi buje kunganira ubundi busanzwe bukoreshwa mu kurinda ikirere buzwi nka Surface-to-air missile.
Iri koranabuhanga ry’u Bwongereza riracyanozwa, rikazatangira kugeragezwa mu gihe cya vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!