00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imikorere ya AI Studio, uburyo bushya abakoresha Instagram na WhatsApp bifashisha basubiza

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 27 December 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Meta ireberera Instagram, WhatsApp na Facebook iherutse gutangiza uburyo abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bakoresha Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) bakarema abantu bitwara nka bo (AI characters), bikabafasha kuganira n’ababakurikira.

Ku ikubitiro ubwo buryo bwiswe AI Studio bwatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuntu ukoresha izo mbuga abasha guhanga umuntu witwara nka we akoresheje AI, hanyuma uwo muntu mukorano aganize abakurikira urukuta rwe binyuze mu nyandiko.

Niba hari nk’igitekerezo umuntu atanze ku butumwa runaka washyize kuri rumwe muri izo mbuga, ya ‘AI character’ yawe ishobora kugira icyo ikivugaho, niba icyishimiye cyangwa niba kiri mu buryo bubaza ikagisubiza byihuse mu gihe wowe udahari.

Abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bahanga ‘AI characters’ bigendanye n’imiterere y’ubutumwa bunyuzwa ku nkuta zabo, bazigishe ingingo zigomba kuvugaho n’izo zigomba kwirinda, ndetse bazereke ‘links’ zishobora gusangiza abandi (share).

Byongeyeho kandi, izo ‘AI characters’ zibwiriza gusubiza ubutumwa runaka, ariko nyir’urukuta agomba kuba yarazimenyesheje abantu zemerewe kuganira nabo, n’abo zitemerewe.

AI Studio ifasha abakoresha imbuga nkoranyambaga gukoresha AI basubiza ababandikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .