Imishinga y’ikoreshwa n’iterambere ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) ikomeje kwimakazwa n’ibihugu byose mu kubaka ikoranabuhanga ryabyo. Ni intambara utavuga ngo irarangira none cyangwa ejo, kuko uko bukeye n’uko bwije birushaho gukenerwa mu koroshya akazi ka muntu.
Iby’ikoranabuhanga rya robots Abanyarwanda bamaze kubisobanukirwa kuko mu bihe bya COVID-19 zakoze akazi gakomeye, benshi babonye cyangwa bakumva kuri radio. Hahandi bazitumaga gusukura ahantu, kujyanira umurwayi ibiryo, cyangwa kumufata ibipimo by’umuriro n’uko ahumeka.
Kuri ubu robots yahawe izina rya “LocoMan” yatumye benshi bacika ururondogoro kubera imiterere n’imikorere yayo, byose bisa n’aho ari bishya kandi byihariye.
Yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi barimo abo muri Carnegie Mellon University, University of Washington, na Google DeepMind.
Ni robot iteye nk’imbwa, ifite amaguru abiri y’imbere n’abiri y’inyuma.
Bitandukanye n’izindi robot zikoze gutyo zabanje, yo ibasha guhagarara ku maguru abiri y’inyuma gusa, ay’imbere ikayakoresha izindi nshingano zitandukanye bayibwiye gukora.
Ni mu gihe izindi zikoze nk’imbwa wasangaga zihabwa andi maguru ziteruza ibintu runaka, zikaba zifite amaguru atandatu yose hamwe.
Mu nshingano LocoMan yageragerejweho ikabasha gukora ihagaze ku maguru abiri y’inyuma harimo nko gufungura urugi, gucomeka ibintu ku mashanyarazi, gutora ibiri hasi mu mwanya ufunganye, no kuba yakoresha ayo maguru y’imbere icyarimwe.
Ayo maguru y’imbere yayo akoze nk’amaboko y’abantu, ku buryo nk’uko umuntu ahinira ukuboko mu nkokora, akakurambura cyangwa akaba yakuzengurutsa bigizwemo uruhare n’urutugu, iyo robot nayo ibasha kubikora bitewe n’ibyo isabwe gukora uko bimeze.
Umwe mu bagize iryo tsinda ry’abashakashatsi bayikoze wigisha muri Kaminuza ya Cornell, Ding Zhao, yagize ati “Ubushakashatsi bwacu bwazanye ikintu gitandukanye, robots zifite ubuhanga. Aho gukora robots zimeze nk’abantu mu miterere, twahisemo gukora robot yakora ibyo abantu bashobora kwanga gukora.”
Ubu hakurikiyeho gahunda yo kwiga uko LocoMan yazahabwa ububasha bwo kureba muri mudasobwa igasoma, ikanumva ibiyirimo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!