Ni ikoranabuhanga rikomeje kuvugisha benshi batinya ko rishobora gukura bamwe ku mugati kuko rifite ubushobozi bwo gukora inyandiko zaba izifashishwa mu mashuri, mu kazi n’ahandi, bigakorwa mu gihe gito.
Ryateye benshi ubwoba kubera izo mpamvu zose, icyakora impuguke mu by’ikoranabuhanga zigaragaza ko rishobora gufasha abakozi ribunganira mu miterere y’akazi k’umunsi wabo, ribongerera ubumenyi rikanagera ku kubafasha mu by’ubukungu.
Mu kiganiro BBC yagiranye n’inzobere mu by’ikoranabuhanga by’umwihariko iryifashisha ubwenge bw’ubukorano, zakomoje ku bijyanye n’ibyo abantu baryitegaho muri iki gihe ndetse no mu kizaza.
Anna Salomons wigisha muri Kaminuza ya Utrecht yo mu Buholandi mu ishami ry’ubukungu, yavuze ko uko ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano rizarushaho gutera imbere rizajya ryorohereza abakozi gushyira ibintu ku murongo, gukosora inyandiko no gukora ibintu vuba.
Agaragaza ko hazakomeza gukenerwa uruhare rw’umuntu mu gusuzuma ibyakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga ku buryo yanagira ibyo akosora.
Abishingiraho atanga ihumure ko bishobora kuzahanga imirimo n’imyuga mishya ku bantu, bityo ko badakwiye guterwa ubwoba n’iri terambere ryaherukaga kuvugwaho kuzatwara imirimo y’abagera kuri miliyoni 300 nk’uko byakomojweho na Goldman Sachs muri Werurwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!