Muri Kanama mu 2021 nibwo bwa mbere Xiaomi yamuritse iyi mbwa ku isoko ry’u Bushinwa, abanyuzwe n’imikorere yayo batangira kuyigura nk’abagura amasuka.
Ni imbwa mu by’ukuri uyirebeye inyuma idafite aho ihuriye n’izi dusanzwe tuzi uretse kuba nayo ifite amaguru ane. Gusa yahawe iri zina ry’imbwa kuko izajya ikora akazi kari gasanzwe gukorwa na nyarubwana.
Iyi mbwa iri mu bwoko bwa ‘robots’ z’amaguru ane ifite ubushobozi bwo gucunga umutekano ahantu hatandukanye nko mu ngo z’abantu, mu bigo binini by’ubucuruzi n’ahandi.
Ibi ibishobozwa na camera zitandukanye ifite ndetse n’utwuma twumva ibiyegereye (sensors) n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano butuma ibasha kuvugana na nyirayo.
Ifite ubushobozi bwo kuba wayibwira ikumva kandi igakora icyo uyibwiye cyangwa ukaba wayiyobora ukoresheje application yo muri telefone.
Kimwe n’izindi mbwa zisanzwe, ifite ubushobozi bwo kugenda gake, kwiruka, gusubira inyuma guhindukira n’ibindi. Ibi byose ibikora igihe yumvise hari igikomye cyangwa igihe uyibitegetse.
Mu gihe iyi mbwa y’ikoranabuhanga yakorwaga yahawe n’ubushobozi bw’uko uyiguze ashobora no kuyitoza kujya ikora indi mirimo itandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa ryo gusesengura amashusho rizwi nka ‘computer vision algorithm’.
Igihe yamaze gutozwa ibintu bitandukanye ishobora kwifashishwa mu kuvumbura ahari ibisasu, gutahura ibiyobyabwenge n’ibindi. Gusa kugira ngo ibi byose bigerweho mu buryo bwuzuye Xiaomi ivuga ko hagikenewe guterwa indi ntambwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu ku isoko iyi mbwa y’ikoranabuhanga igura 1500$ (arenga miliyoni 1,5Frw).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!