Cruise yatangaje ko imodoka zayo zizatangira kugaragara no gukoreshwa ku rubuga rwa Uber umwaka utaha. Ubu bufatanye bw’impande zombi buzajya butuma abagenzi bahitamo gukoresha imodoka zitwara cyangwa zitagira abashoferi cyangwa bahitemo gukoresha imodoka zisanzwe.
Uber yagurishije ishami ryayo ry’imodoka zitwara mu 2020 kugira ngo igabanye amafaranga menshi yatakazaga inongere yibande ku bikorwa byayo by’ibanze birimo gukoresha imodoka zisanzwe no kugemura amafunguro.
Gusa ariko mu Ukwakira 2023 yatangiye gutanga serivisi yo gukoresha imodoka zitwara abagenzi zitagira abashoferi mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona binyuze mu bufatanye n’indi Sosiyete ya Waymo ya Alphabet.
Ubu iyi sosiyete ifite imodoka 700 zitanga iyi serivisi, kandi ni yo yonyine yo muri Amerika ikora muri ubu buryo.
Cruise iri kugerageza kureba uko yabyutsa umutwe igasubiza imodoka mu mihanda yo muri Amerika nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka yayo yabereye i San Francisco umwaka ushize igatuma iba isubitse ibikorwa byayo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangiye bundi bushya ibikorwa byo gukorera imodoka zayo amagerageza anyuranye, mu rwego rwo guhamiriza ubuyobozi bwa Amerika n’abaturage bayo umutekano w’imodoka ikora.
Umubare w’abagenzi bakenera gukoresha imodoka zitagira abashoferi ku rubuga rwa Uber wariyongereye cyane hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize.
Byagezweho kubera ubufatanye bwa Sosiyete ya Waymo n’indi ya Waabi ifasha mu kugemura ibicuruzwa binyuranye ahantu hatandukanye hakoreshejwe imodoka zitwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!