Inzobere mu kubungabunga ibitotsi zivuga ko izi nzogera zirenze imwe ziteguza umuntu uri mu bitotsi kubyuka zangiza imikorere y’ubwonko n’umubiri, rimwe na rimwe n’igihe yashakaga gucungura kikangirika.
Umwe mu nzobere zivura indwara zo mu mutwe zirimo no kubura ibitotsi, zihamya ko kubyutswa n’inzogera zirenze imwe birogoya imikorere y’ubwonko, ndetse ko ibyiza ari ugukoresha inzogera [Alarm] imwe.
Peters yagize ati "Birababaje kubangamirwa n’inzogera zirenze imwe wirinda kwica igihe cyawe, ariko ukangiza imikorere yawe y’ubwonko igihe usinzira ushikagurika”.
Iyo umuntu asinziriye agera mu gice kibonekamo ibitotsi biremereye biberamo no kurota bizwi nka REM bifasha ubwonko gusubira ku murongo mwiza w’imikorere.
Iyo nzongera yaregewe kugirango igukangure ubugira kabiri cyangwa gatatu, ikoma mu nkokora imikorere y’ubwonko.
Abahanga mu buzima bemeza ko inzongera imwe ihagije mu gukangura umuntu, na we akimenyereza kuva mu buriri atabanje kwiganyiriza akurura ibitotsi.
Biterwa n’iki kunanirwa kubyukira ku mahasa yagenwe?
Umuganga w’indwara zifite aho zihuriye n’ibitotsi, Cathy Goldstein ukorera mu Kigo cya Michigan Medicine Sleep Disorders Centre yavuze ko indwara zimwe na zimwe zishobora gutera umuntu kugira ikibazo cyo kubyuka agahorana iyo mbogamizi.
Abakuru basabwa kuryama nibura amasaha arindwi kugeza ku masah icyenda buri joro, nyamara benshi ntibasobanukiwe igihe basabwa kuryama bita ku magara yabo.
Goldstein yibutsa abantu ko kuruhuka atari amahitamo y’umuntu, ahubwo ko ari itegeko bita inyungu z’ubuzima bwabo.
Ibi kandi biganisha ku nama yatanze ku banyeshuri ko mu biruhuko baryama amasaha ahagije ahatarangwa urusaku, cyane cyane mu mpeshyi bategura ubwonko bwabo kuzafata amasomo abarindiriye.
Indi mpamvu ya kabiri yagarutsweho itera benshi kunanirwa kubyuka ku masaha bagennye cyane cyane mu gitondo, ni akajagari mu guhitamo amasaha yo kuryama ukaba waryama mu bihe bitandukanye.
Dr Alicia Rith umugaga muri Cleverland Clinic Sleep Disorder iherereye muri leta ya Ohio muri Amerika avuga ko umuntu akwiye kuryama igihe cyose yumva afite ibitotsi.
Ati “Twakagombye kuryama igihe cyose dufite ibitotsi, tukabyuka igihe twumva bishize, ariko ubuzima tubamo ntibubyemera.”
Igitabo “The Sleep Apnea Hypothesis” cyanditswe na peters kivuga ko, kumara iminota iri hagati ya 15 na 30 ku kazuba ka mugitondo bisubiza imikorere y’umubiri ku murongo umuntu akajya asinzira neza.
Goldstein we avuga ko umuntu akwiye kugira isaha yo kuryama no kubyuka ihoraho, akirinda kureba mu rumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ategereje isaha nyirizina yo gusinzira.
Abahanga mu buzima bemeza ko ari byiza kuryama nibura habura iminota 30 ngo isaha wageneye kuryama igere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!