Ryitwa ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano kuko ari porogaramu ya mudasobwa ikorwa hifashishiwe amakuru menshi yo mu nyandiko yagiye akusanywa hirya no hino kuri internet n’ahandi, hanyuma igatozwa kuba yasubiza cyangwa igakora inyandiko ku rwego rujya kuba nk’urw’umuntu, ishingiye kuri ayo makuru.
Google yatangaje ko Bard, yahinduriwe izina ikitwa Gemini, mu gukomeza kwagura imikorere yayo no kurushaho guhatana n’izindi porogaramu zikora muri ubu buryo zirimo iya ChatGPT n’izindi nyinshi.
Gemini izajya iboneka mu byiciro bitatu bya Gemini Nano ahanini izakora muri telefoni ngendanwa, Gemini Pro na Gemini Ultra zo muri mudasobwa.
Uretse kuba Bard, yahinduriwe izina, nta zindi mpinduka zidasanzwe zakozwe mu mikorere yayo, uretse ishyirwaho ry’igiciro cya 20$ ku kwezi ku bazajya bakenera gukoresha Gemini Ultra, bagahabwa n’ububiko bwa Google Drive bwa 2TB.
Google yahise itangaza ko hari gutunganywa porogaramu ya Gemini ya telefoni, izashyirwa hanze mu Cyumweru gitaha, ariko ikazaboneka ku bakoresha telefoni za Android mu gihe abakoresha iPhone bashobora kuzayikoresha banyuze muri porogaramu ya Google isanzwe.
Ikindi ni uko hazashyirwaho uburyo iyi porogramu izajya ikoreshwa muri telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga, mu kumva no gusesengura ijwi ry’umuntu uba ayisaba gukora ikintu runaka nk’uko ‘Google Assistant’ ikora maze nayo ikabikora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!