Ni gahunda izatangira ku wa 27 Gicurasi 2025, aho iki kigo kizajya gikoresha amakuru washyize kuri izi mbuga arimo amafoto, ubutumwa wohereje, ibitekerezo watanze n’ibindi.
Iki kigo gisobanura ko ibi bizafasha Meta AI kubasha kurema amafoto, inyandiko, n’ubutumwa mu buryo bwiza kuko rizaba ryabonye amakuru ahagije y’uburyo amafoto n’inyandiko by’abantu batandukanye biba bimeze.
Icyakora kivuga ko ubu buryo butazabangamira ubwari busanzwe bwo kubikira ibanga abakoresha imbuga nkoranyambaga zayo, ndetse ko kitazakoresha amakuru y’abana bari munsi y’imyaka 18.
Meta AI ni porogaramu yakozwe mu rwego rwo gufasha abantu kuganira na yo, kubona ibisubizo by’ibibazo binyuranye no kubona amakuru y’ingeri zose. Yamuritswe ku mugaragaro mu 2023, ivugururwa muri Mata 2024.
Si ubwa mbere Meta yifuje kugerageza gukoresha amakuru y’abakoresha imbuga nkoranyambaga zayo mu gutoza Meta AI, kuko iyi gahunda yari gutangira mu 2024, ariko ikomwa mu nkokora n’abashinzwe kugenzura imbuga nkoranyambaga mu Burayi babyamaganiye kure. Kuri ubu Meta yashyizeho uburyo umuntu udashaka ko amakuru ye yifashishwa ashobora kubyanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!