Ubu buryo buhubuza amajwi n’amashusho ya “ Camera” na telefone bikagaragara ku mboneshamashusho buzwi ku izina rya “ Video Conference” bukoreshwa mu Rwanda ntibuhagije ugereranyije n’ahakenewe ko bukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu ikoranabuhanga.
Patrick Nyirishema uhagarariye Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yabwiye IGIHE ko ibikoresho byifashishwa muri gahunda ya “Video Conference” bidahagije kubera ko bikenewe mu nzego zitandukanye.
Yagize ati ”Hari ibikoreshwa mu nama, hari n’ibikorehswa mu biro ariko byose ntibihagije dufite gahunda yo kubyongera”.
Yakomeje avuga ko hari izo batanze mu turere zikorana na telefone “Video Call” zifasha mu guhanahana amakuru mu kazi. Yakomeje avuga ko ibi bikoresho bizakoreshwa mu nzego nyinshi zirimo ubuyobozi,uburezi, ubucamanza aho zanatangiye kwifashishwa mu guca imanza.
Nyirishema avuga ko Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) ryatangiye gukoreshwa ibi bikoresho bituma abantu barenze umwe babasha kuvuguna,barebana muri gahunda y’uburezi hatangwa amasomo atandukanye, bikanafasha ko umwarimu ashobora kuba ari kure cyangwa ahandi hantu hatari mu kigo cye akabasha gutanga amasomo mu bigo bitandukanye icyarimwe hifashishijwe ubu buryo. Yanavuze ko bizakomeza no mu bindi bigo by’amashuri.
Amakuru dukesha rwandaprojects.org/RCA avuga ko Minisiteri y’Uburezi mu ngamba na gahunda ifite mu kuzamura uburezi muri gahunda y’icyerekezo 2020, yagaragaje ko “Video conference” zizafasha kunoza ireme ry’uburezi. Ngo abanyeshuri babasha kwiga bakungurana ibitekerezo n’abarimu na ndetse bakaniga amasomo y’iyakure hifashishijwe iri koranabuhanga.
Muri gahunda z’ubuzima”e-health“ uyu mushinga uzakoreshwa mu bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare no mu bitaro by’Umwami Faysal n’ibitaro bya CHUK. Bizanafasha gukorana n’inzobere z’abaganga zizafasha kuvura bari kure . Igerageza ryabaye mu Bitaro by’ Umwami Faysal.
Ku ya 25 Gicurasi uyu mwaka mu Rukiko Rukuru batangije gahunda yo gukoresha uburyo bwa “video conference” mu guca imanza k’ubufatanye n’u Budage.
Amakuru dukesha urubuga rw’Urukiko rw’Ikirenga” supremecourt.gov.rw” avuga ko mu myaka iri imbere “video conference” zizafasha mu guca imanza neza.Ibi ngo biri no mubizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gitangaza ko muri gahunda gifite mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ itumanaho, kizashyira ingufu mu buryo bwa “Video Conference”. Biteganyijwe ko buzafasha mu nzego zose.



















TANGA IGITEKEREZO