00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Bunyoni yashinjwe gusaba Tanzania kumufasha gukura Ndayishimiye ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2024 saa 10:52
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwashinje Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi gusaba ishyaka riyoboye Tanzania (CCM) kumufasha gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ibi byavugiwe mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri gereza ya Gitega kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024.

Gusa Bunyoni yabihakanye, asubiza ko ikintu kimwe yatekereje ari ugusaba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi, Révérien Ndikuriyo, gusigasira umubano waryo na CCM.

Yagize ati “Ikintu kimwe natekereje ni ukugira inama Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, kugira ngo asigasire umubano na CCM. Ariko ntabwo nagize amahirwe yo kumubona.”

CCM ni ishyaka rifitanye umubano wihariye na CNDD-FDD kuko ryagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano ya Arusha, yatumye Pierre Nkurunziza wasimbuwe na Ndayishimiye ajya ku butegetsi.

Icyubahiro CNDD-FDD iha CCM cyashimangiwe na Perezida Ndayishimiye muri Nzeri 2020 ubwo yari yasuye Tanzania. Icyo gihe yasabye John Pombe Magufuli wayoboraga iki gihugu kumubera umubyeyi.

Muri uru rubanza kandi, Umushinjacyaha yashinje Bunyoni kwifatanya na Colonel Désiré Uwamahoro mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Ndayishimiye. Colonel Uwamahoro yabaye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Burundi rishinzwe gukumira Imyigaragambyo.

Gen Bunyoni yagaragaje ko iyo aba afite uyu mugambi, atari kwitabaza Col Uwamahoro kuko yari umuntu muto, ahubwo ngo yashoboraga kwifashisha ba ‘Générals’ bagenzi be n’abanyapolitiki bakomeye.

Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023 nyuma y’iminsi yihishe, aho byavugwaga ko yahungiye muri Tanzania. Muri uru rubanza rw’ubujurire, yasobanuye ko icyamuteye kwihisha ari uko yari yamaze kumenya ko hari umugambi wo kumwica.

Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru SOS Burundi, Bunyoni yabwiye urukiko ko uyu mugambi wari wateguwe na Brig Gen Emmanuel Ndayiziga wo mu rwego rushinzwe Iperereza, SNR, yawumenyeshejwe na Lt Gen Silas Ntigurirwa uyobora Ibiro bya gisirikare mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.”

Ati “Brig Gen Emmanuel Ndayiziga yahuje abajenerari, abaha gahunda yo kunyica. Lt Gen Silas Ntigurirwa niwe wabimenyesheje.”

Yakomeje ati “Nshingiye kuri Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe ku manywa y’ihangu n’abari bambaye impuzankano no kuba aba bicanyi bataragezwa mu butabera, kimwe n’uwiciye Col Darius Ikurakure ku cyicaro cy’igisirikare, izi mpamvu zose zatumye mva mu rugo iwanjye.”

Gen Bunyoni ashinjwa ibindi byaha birimo gushaka kwicisha Perezida Ndayishimiye amarozi, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko no guhungabanya ubukungu bw’igihugu ariko byose yarabihakanye.

Ubujurire bwe bushingiye ku gihano cyo gufungwa burundu n’icyo gufatira imitungo ye yose, yakatiwe mu Ukuboza 2023. Aracyasaba kugirwa umwere, agasubizwa ibyo yambuwe, konti ze zo muri banki zigafungurwa kugira ngo zishobore gutunga umuryango we.

Gen Bunyoni yabwiye urukiko ko atigeze asaba Tanzania kumufasha gukura Ndayishimiye ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .