Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakiriye insinda ry’abashakashatsi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bo mu kigo cya National Center for Atmospheric Research; bagiye gutera inkunga u Rwanda no kurufasha kwirinda Ibiza hakoreshejwe iteganyagihe.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Nsengiyumva Albert, yavuze ko izi mpuguke mu bijyanye n’iteganyagihe mubyo baganiriye na Minisitiri w’Intebe, harimo uburyo bagiye gutera inkunga igihugu cy’u Rwanda mu kwirinda ibiza hakoreshejwe iteganyagihe rizaba rifite ibikoresho kabuhariwe mu gupima ibihe n’imiyaga.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko izi mpuguke zizazana ibikoresho mu Rwanda hagati y’amezi ikenda na cumi nabiri; bikazashyirwa hirya no hino mu igihugu mu gupima iteganyagihe.
Yavuze ko ibi bizafasha igihugu n’abaturage muri rusange mu bijyanye no kurushaho kumenya igihe cy’ihinga n’icy’imvura.
Yagize ati: "Bitewe n’ibiza tumaze iminsi duhura nabyo; rimwe narimwe bigahitana abaturage, izi mpuguke zizadufasha kumenya imiterere y’akarere duherereyemo ndetse n’uburyo twabasha kwirinda Ibiza hakiri kare.”


















TANGA IGITEKEREZO