00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shira amatsiko: Ibyago by’uko Isi yasakirana na rimwe mu mabuye acaracara mu isanzure bingana iki?

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 January 2022 saa 12:53
Yasuwe :

Impinduka ziba umunsi ku munsi mu mibereho ya muntu, zikomeje kumutera guhangayika kuko magingo aya Isi ni wo mubumbe aho 100% ubuzima bushoboka.

Nyuma y’imihindagurikire y’ibihe ikomeje gutera ubushyuhe n’imyuzure bikabije, hahanzwe amaso kumenya aho ingano y’umutekano w’Isi bitewe n’amabuye yo mu isanzure aba ayicaracara impande zose.

Uko guhangayika ntibyaje bityo gusa. Mu myaka miliyoni 66 ishize, ibuye bivugwa ko ryanganaga n’umusozi ryaguye mu Kigobe cya Yucatán muri Mexique, riteza umutingito ukomeye amazi n’ivumbi bizamuka mu kirere bitangira urumuri rw’izuba.

Icyo gihe ni nabwo inyamaswa nini cyane zizwi nka “Dinosaurs” zashize ku Isi.

Hacukutse umwobo ufite ubugari bwa kilometero 146 n’uburebure bwa kilometero 19.

Abashakashatsi b’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) bemeza ko ibuye ryava mu isanzure rigashyira iherezo ku Isi, byasaba ko riba rifite ubunini bwa kilometero 96.

Ibyo bibarwa bitewe n’ingufu ryaba rifite kuko ari zo ziriha ububasha bwo kurimbura byinshi byashobozaga ibinyabuzima kubaho.

Hagaragazwa ko hari amabuye menshi yagiye ava mu isanzure ariko ntateze ibyago cyane ku Isi bitewe n’uko yabaga ari mato.

Muri Système NASA ikoresha yise “Asteroid Watch” igamije kugenzura amabuye n’ibindi byo mu isanzure biri kwegera Isi umunota ku wundi, hagaragaraho atanu arimo rimwe bitekerezwa ko rikubye inshuro ebyiri n’igice inyubako ya Empire State yo mu Mujyi wa New York.

Ifite metero 129,2 uvuye mu Burasirazuba bwayo werekeza mu Burengerazuba na metero 57 uva mu Majyaruguru yayo werekeza mu Majyepfo.

Iryo buye ryavumbuwe mu 1994, rihabwa izina rya 1994 PC1. Ku wa 30 Ukuboza 2021, EarthSky yatangaje ko rizanyura iruhande rw’Isi ku wa 18 Mutarama 2022 ariko ntirigire icyo ryangiza kandi ntirizasakirana nayo.

Iryo bigaragazwa ko nibura rishobora kuzasakirana nayo mu gihe cya vuba ni iryiswe Apophis ryavumbuwe mu 2004. Amahirwe y’ibyo abarwa ko angana na rimwe mu bihumbi 100. Bibayeho hazaba ari mu 2068.

Ku rundi ruhande, bitekerezwa ko hashobora kuba hari n’andi mabuye yegereye Isi ariko NASA ikaba itarayabona.

Byumvikane ko hagize irisakirana nayo, ingaruka zabyo zizaterwa n’ingano yaryo kuko hari nubwo ubuzima bushobora guhita buhagarara.

Nk’ubu irifite ubunini bwa kilometero 1,6 rigonze Isi ryakwangiza ahangana na kilometero 48.280 mu isaha imwe. Kuba rigenda ku muvuduko ungana utyo, biriha ingufu zingana n’iz’igisasu cya Megatoni miliyoni imwe.

Kugira ngo wumve neza uburemere bwabyo, igisasasu (cyiswe Litte Boy) Abanyamerika bateye mu Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ubwo habaga Intambara ya Kabiri y’Isi, cyari gifite ingufu zibarirwa muri Kilotoni 15 gusa.

Nyamara iturika ryacyo ryangirije hafi 92% by’uwo Mujyi wari utuwe n’abarenga ibihumbi 320.

Megatoni imwe ingana na Kilotoni 1000. Ni ukuvuga ko Megatoni miliyoni zihwanye na Kilotoni miliyari. Ugereranyije na Little Boy yetewe i Hiroshima, ibuye rya kilometero 1,6 rivuye mu isanzure ryagera ku Isi rifite ingufu zikubye izayo inshuro miliyoni 66,7.

Niba Little Boy yararimbuye ibyari ku buso bwa kilometero kare 13 igahitana ubuzima bw’abari hagati y’ibihumbi 70 na 100, ubwo urumva insanganya Isi yahura naryo ibuye nk’iryo rimanutse.

Ingaruka zabyo zagera ku biri ku buso bwa kilometero kare miliyoni 866,7. Wibuke ko ubuso bw’Isi ubusanzwe bungana na kilometero kare miliyoni 510,1.

Icyakora hari ihumure kuko mu Ugushyingo 2021 NASA yohereje icyogajuru mu isanzure gikora nka Robot ishinzwe gusunika amabuye yaho.

Kizabanza gisuzumirwe ku rya Dimorphos ryavumbuwe mu 2003 nubwo ryo nta byago by’uko ryasakirana n’Isi bihari.

Kizarisunika ku muvuduko wa kilometero 6,6 mu isegonda ku buryo rihindura icyerekezo.

Iryo koranabuhanga ni ryo ryitezweho kuzafasha abashakashatsi kumenya uko bazarinda Isi kugerwaho n’andi mabuye manini, bakajya bayahindurira icyerekezo akanyura kure yayo ku buryo bitasakirana.

Ibyago by'uko amabuye yo mu isanzure yasakirana n'Isi biracyari hasi cyane kandi hagenda hageragezwa ubushakashatsi burushaho kubigabanya / Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .