Icyogajuru kizajya kuri Mars muri ubu butumwa, byitezwe ko kizakora urugendo rw’ibilometero miliyoni 493 kugira ngo kigere kuri uyu mubumbe. Nibura igihe cya hafi kizagererayo ni muri Gashyantare umwaka utaha.
Ni umushinga umaze igihe kuko watangiye gutegurwa mu 2014, abahanga bazagenzura urwo rugendo batangira kwitoza, ndetse n’icyogajuru gitangira guteranywa, hakorwa n’amasuzuma atandukanye hitegurwa ibibazo by’ikirere bishobora kuzavuka mu nzira.
Intego y’ingenzi ni ukugera kuri Mars hanyuma abahanga mu by’isanzure bakagenzura ibijyanye n’ikirere cyaho. Barashaka kuzamenya impamvu kuri uyu mubumbe haba ikibazo cy’umwuka wa hydrogène na oxygène mu gihe uyu mubumbe ufite byinshi uhuriyeho n’isi dutuye.
Ibizava muri ubwo bushakashatsi bizahabwa ibigo 200 bikora ubushakashatsi mu by’isanzure birimo na NASA, kugira ngo bizitabweho mu zindi ngendo zigana kuri uyu mubumbe.
Icyogajuru kizoherezwa kuri Mars kizaba gifite camera zakozwe n’Abayapani zifite ubushobozi buhambaye bwo gufata amakuru n’amashusho y’umukungugu ugaragara kuri Mars.
Kizaba gifite kandi irindi koranabuhanga rihambaye ryakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya leta ya Arizona muri Amerika, rizifashishwa mu gufata ibipimo by’umwuka biri hejuru n’ibiri hasi bigaragara kuri uyu mubumbe.
TANGA IGITEKEREZO