00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi ishobora kurokoka ikibuye cyari kuzayigwira

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 February 2025 saa 12:27
Yasuwe :

Hakomeje kugaragara impinduka mu byago by’uko ikibuye kinini cyagaraye mu isanzure cyiswe 2024 YR4 gishobora kugwa ku Isi mu 2032.

Isesengura rishya ryakozwe ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare ryagaragaje ko ibi byago bigeze ku rugero rwa 1,5%.

Mbere Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure (NASA) cyari cyagaragaje ko ibi byago biri ku rugero rwa 3,1%, mu gihe Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure [ESA] cyo cyagaragaje ko ibi byago biri ku rugero rwa 2,8%.

Izi mpinduka ziri guterwa n’ihindagurika ry’icyerekezo cy’iki kibuye mu isanzure.

Iri hinduka kandi ribaho kubera ko uko abahanga mu by’isanzure bakomeza ubushakashatsi, barushaho gusobanukirwa inzira y’iki kibuye, bikaba ari byo bigena urugero rw’ibyago byacyo byo kugwa ku Isi.

Muri Chile mu Ukuboza 2024, nibwo iki kibuye cyagaragaye mu isanzure. Cyabonywe n’ikoranabuhanga rya ATLAS rigizwe na telescope zitahura ibibuye bishobora kugonga Isi.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 31 Ukuboza, sisitemu z’ikoranabuhanga zikurikirana iby’isanzure zahise zigishyira ku rutonde rw’ibishobora kuzanira Isi ibyago.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, abashakashatsi batangiye kwiga kuri iki kibuye kugira ngo bamenye neza icyerekezo gishobora kwerekezamo mu gihe cyagwa ku Isi.

Kugeza ubu, 2024 YR4 iri ku butumburuke burenga kilometero miliyoni 45 uvuye ku Isi, ikaba igenda irushaho kwigira kure.

Ibipimo by’ibanze byerekana ko iki kibuye gifite metero ziri hagati ya 40 na 90 z’ubugari, bikaba bikekwa ko kirusha ubunini ikibumbano cy’i New York kizwi nka ‘Statue of Liberty’.

Iki kibuye kiramutse kiguye ku Isi gishobora kwangiza ahantu hanini bikagera mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho cyaguye, bitewe n’umuvuduko cyageranye ku Isi ushobora kugera kuri kilometero 17 ku isegonda.

Iki kibuye cya 2024 YR4 kizakomeza kugaragara kugeza mu ntangiriro za Mata, nyuma nticyongere kubonwa na telescope. Abashakashatsi bagaragaje ko kizongera kubonwa n’abari ku Isi mu 2028, bigatera impungenge z’uko bizagorana gukomeza kugikurikirana muri iyi myaka kizaba kitaboneka.

Ibigo bikomeye ku Isi mu by’Isanzure, biri gukurikiranira hafi ibya 2024 YR4 ku buryo mu gihe iki kibuye cyakomeza gutera impungenge, hashobora gutekerezwa uko cyahagarikwa kitaragera ku Isi.

Iki kibuye cya 2024 YR4 kizakomeza kugaragara kugeza mu ntangiriro za Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .