Icyogajuru cy’ibihugu by’Uburayi Rosetta cyashyize imashini yitwa Philae kuri kibonumwe (umubumbe muto) 67P/ Churyumov-Gerasimenko kugira ngo izavumbure byinshi ku nkomoko y’ubuzima kuri uyu wa 13 Ugushyingo nyuma y’imyaka 10 mu rugendo mu isanzure.
Benshi bashishikazwa no kumenya inkomoko y’ubuzima, buri wese akabyumva uko yishakiye bitewe n’imyemerere ye. Abemera Imana bemeza ko ari yo yaremye Isi n’ibiyiriho byose. Impuguke n’abatemera Imana bo bakavuga ko Isi n’ubuzima byabayeho bitewe n’imihindagurikire y’Isanzure mu cyo bita “Big Bang”.
Kibonumwe(Comete) ni ikibuye kiba kivuduka kuri kilometero 135 000 ku isaha abashakashatsi bavuga ko ari ho hakomoka amazi dukoresha ku Isi.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Ikigo cy’Uburayi cy’Ubushakashatsi ku isanzure ESA cyashyizeho imashini izabasha gukemura ikibazo kitarakemurwa kugeza n’ubu, cyo kumenya inkomoko nyayo ya muntu.
Inkomoko y’ubuzima ku bw’abashakashatsi
Kugira ngo humvikane akamaro k’ubu bushakashatsi buzakorerwa kuri kibonumwe 67P/Churyumov-Gerasimenko bisaba gusubira inyuma mu mateka harebwa uko impuguke zisobanura inkomoko y’Isi n’ibiyituye.
Abahanga muri siyansi bavuga ko mu myaka ya miliyari 13 Izuba, Isi n’indi mibumbe bitabagaho. Bemeza ko icyo gihe hari igihu kirimo imyuka ya Hydrogene, Helium, urubura na Silicate .
Bavuga ko icyo gihu cyari kiremereye cyane kandi ari kinini ku buryo cyaje gushyuha kigaturika maze kikiremamo inyenyeri nini ari yo “izuba” .
Nyuma y’aho ibyari bigize icyo gihu bikomeye byaje kugenda byisuganya bibyara indi mibumbe ariyo, Mercure, Venus, Isi na Mars naho ibyari byoroshye bibyara imibumbe nka Jupiter, Saturne, Uranus na Neptune.
Urubuga Wikipedia ruvuga ko ubuzima bwaba bwaratututse ku ruvangitirane rw’itaka amazi n’ibindi byaba byarabaye udukoko( Bacterie).
Kugeza ubu nta mushakashatsi uragaragaza 100% ko azi aho Isi n’ibiyirimo byaturutse.
Abemera Imana bo boroherwa no kwiyumvisha inkomoko ya byose
Abakirisitu n’abandi bemera Imana basanga gushakisha inkomoko y’ubuzima n’iy’ikiremwa muntu ari ukurushywa n’ubusa. Bemeza badashidikanya ko ari Imana yaremye isanzure, Isi n’ibibaho byose.
Ibi kandi babishingira ko muntu, ufite ubuhanga akabasha no gukora ibitangaza ataba yaravuye mu itaka nk’uko abashakashatsi bavuga ahubwo bakemeza ko ari umusaruro w’ibikorwa by’Imana ifite ubwenge n’ububasha buhanitse.
BBC yatangaje ko imashini Philae izatangaza byinshi byerekeye ku kibuye cya kibonumwe kivugwaho kuba ari cyo nkomoko y’amazi ku Isi.
Impuguke ziteze ko ubushakashatsi kuri kibonumwe 67P/ Churyumov-Gerasimenko buzagaragaza byinshi byari byarananiranye kumenyekana.
TANGA IGITEKEREZO