Ikoranabuhanga rishya rishobora gutuma tugera kuri Mars vuba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu ikoranababuhanga batangiye kwiga uburyo bushya bwakwifashishwa mu koroshya urugendo ruva ku Isi rugana kuri Mars.

Impamvu y’ubu buvumbuzi bushya buri gukorwa irumvikana. Ni uko inzira ziganisha ku mpera y’Isi na Mars zose zisaba kuzenguruka ukwezi, harimo intera ndende iri hagati y’ibilometero miliyoni 54.6 na 401.

Ubutumwa bwo kujya kuri Mars bukorwa mu gihe iyi mibumbe yombi isa n’iyegeranye. Bifata amezi nibura icyenda kugira ngo umuntu agere kuri Mars hifashishijwe ‘rocket’ zigenda ziyongera umuvuduko uko zikora urugendo.

Icyo gihe bisaba ngo umuntu agere kuri Mars ni kirekire ku buryo bigoye ngo akimare ari mu rugendo. Abahanga barimo abo mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ubushakashatsi mu isanzure, Nasa, bari mu bushakashatsi kugira ngo bakore ikintu gishobora kwihuta mu kugera kuri Mars.

Mu ikoranabuhanga riri kwigwaho, harimo iryifashisha ingufu z’izuba.

Abahanga mu by’isanzure bari gukora ku mushinga wo gukora icyo umuntu yagereranya n’icyogajuru ariko cyifashisha ingufu z’izuba mu mushinga wiswe Solar Electric Propulsion, SEP.

Iri koranabuhanga ryitezweho ko rishobora kwifashishwa mu kohereza imizigo kuri Mars mbere y’uko habaho urugendo rw’umuntu. Ibyo byafasha ko abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagerayo bagasanga hariyo ibikoresho byose bakeneye, gusa bo bagenda bakoresheje ‘rocket’ zisanzwe.

Uko uyu mushinga uteye ni uko icyo bazohereza kuri Mars kizaba gifite ubushobozi bwo gufata ingufu z’izuba kikazibyaza amashanyarazi asanzwe.

Ubusanzwe iyo icyogajuru cyoherejwe mu kirere kiba gikoresha ingufu zingana na kilowatt ziri hagati ya 10 na 15, ariko abahanga bari gushaka kuzongera nibura ku buryo zagera kuri Kw 50.

Ikibazo kiriho ubu ni ubushobozi bw’imizigo icyogajuru gikoresha imirasire y’izuba cyakoherezwa cyaba gifite kuko ubusanzwe ibintu bikoresha imirasi bikora neza iyo bitwaye ibintu bitaremereye cyane.

Ikindi gitekerezo ni ukwifashisha ibyogajuru bikoresha ingufu za nucléaire ku buryo bihaguruka ku Isi bigafungira amaferi kuri Mars.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .