Iki cyogajuru cyiswe Falcon Heavy cyakoze amateka yo kuba aricyo cya mbere cyoherejwe mu isanzure gitwaye umuzigo, kuri iyi nshuro akaba ari imodoka ikorwa n’uruganda rwa Tesla izazenguruka mu isanzure ndetse byitezwe ko izagera hafi y’umubumbe wa Mars.
Iyi modoka yakozwe mu buryo budasanzwe, ikoranwa robot yiswe Starman maze bayishyira mu modoka yo mu bwoko bwa Tesla Roadster.
Musk yavuze ko Falcon Heavy ishobora gukoreshwa ibintu byinshi ndetse izamara imyaka amagana iri mu isanzure. Ishobora kuba yakwifashishwa mu kohereza abantu ku kwezi cyangwa se ibintu kuri Pluto.
Icyogajuru cya rutura cyaherukaga koherezwa mu isanzure giturutse ku butaka bwa Amerika ni icyitwa Saturn V cyari cyakozwe na NASA, hari mu 1973 kigiye mu butumwa ku kwezi.
Prof Greg Autry wo muri Kaminuza ya California yatangaje ko aho bukera muri Amerika hari buvuke icyo we yise “kurushanwa mu kohereza ibyogajuru”, ku mpamvu z’uko nyuma gato ya SpaceX, mu 2020 na Sosiyete Amazon iri mu bigo by’ubucuruzi bikomeye biteganya kuzohereza icyayo cyiswe The New Glenn kizaba ari kinini bihambaye, nk’uko byanemejwe na Jeff Bezos Umuyobozi wayo.
The New York Times ivuga ko nyuma yaho kandi NASA nayo ku bufatanye na Boeing iteganya kohereza ikindi cyogajuru nacyo kizaba kiri ku rwego ruhambaye.
Birasa n’aho mu minsi iri imbere muri Amerika ubucuruzi bushingiye kuri iri curwa ry’ibyogajuru buzaba burimo agatubutse, umuntu akaba yabifata nkaho ari icyerekezo gishya cyo gushoramo imari.
Hagati aho biherutse gutangazwa ko Leta y’u Rwanda iteganya kohereza icyogajuru cyayo mu kirere nka kimwe mu bihugu bike bya Afrika bizaba bibigerageje nyuma ya Nigeria, Ghana, Kenya n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO