00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagiye mu butumwa bwa Artemis II bari kugaruka ku Isi: Babonye ubwirakabiri, bafata amafoto y’Ukwezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 April 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Abahanga mu by’isanzure [astronauts] bane bari mu butumwa bwa Artemis II babashije kongera kuvugana n’abari ku Isi nyuma y’ihagarikwa ry’itumanaho ryari riteganyijwe, ryamaze iminota igera kuri 40.

Ibi byabaye mu gihe icyogajuru cyabo cya Orion cyari kiri kugendera mu gice cya kure cy’Ukwezi.

Muri icyo gihe, bageze ku ntera y’ibilometero 406.771, uvuye ku mubumbe wacu. Iki gikorwa cyaciye agahigo k’intera ndende abantu bigeze kugenda bavuye ku Isi, kari karashyizweho n’abagiye mu butumwa bwa Apollo 13 mu 1970.

Nyuma y’uko itumanaho rigarutse, aba ba astronauts babashije kubona ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye [total solar eclipse] bari mu isanzure, bwari buteganyijwe kumara iminota 35.

Kubera ko Ukwezi kwabakingirije Izuba, babashije kubona neza igice cy’ikirere cy’inyuma yaryo [outer atmosphere of the Sun].

Umwe muri bo yavuze ko ibyo bari bari kubona bimeze nk’aho bari muri filime y’inkuru mpimbano zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga [science fiction movie] kuko bidasanzwe.

Mu gihe bazengurukaga Ukwezi, icyogajuru cyaciye hejuru y’ubutaka ku ntera ya kilometero zigera ku 9.000, kugira ngo babashe gukora ubugenzuzi bari ku ntera ya hafi.

Bafashe amafoto, babona imyobo minini ku Kwezi, imikungugu, hamwe n’urumuri rugaragara iyo ibibuye byo mu isanzure byituye ku Kwezi [ impact flashes].

Mu yandi makuru, aba ba astronauts bane basabye abari ku Isi mu bugenzuzi bw’ubutumwa bwabo, kwitirira icyobo kimwe cyo ku Kwezi umugore w’umuyobozi wabo witabye Imana.

Hari n’indi shusho yagaragariye kure cyane mu isanzure, bemeza ko ari Umubumbe wa Venus. Magingo aya, aba ba astronauts bari mu rugendo rubagarura ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages