Aho uzaba uri hose ku Isi nyuma y’uko Izuba rizaba rirenze ushobora kuzabona uku gukurikirana kw’imibumbe kuzwi nka ‘planetary alignment’.
Impamvu izatuma ibi biba ishingiye k’uko imibumbe izenguruka Izuba. Buri mubumbe ufite inzira yawo yihariye unyuramo uzenguruka Izuba kandi ukagendera ku muvuduko wawo wihariye.
Urugero, iyi Si dutuye ifata umwaka umwe kugira ngo izenguruke Izuba, ariko Jupiter ari na wo mubumbe munini kurusha iyindi, ifata imyaka 12 kugira ngo irizenguruke. Ni mu gihe uwa Saturn umara imyaka igera kuri 29.
Iya Uranus na Neptune iri kure cyane y’Izuba, ifata imyaka 84 na 165 kugira ngo ibe yarizengurutse.
Iri tandukaniro mu bihe n’umuvuduko by’imibumbe, bituma hari igihe kigera mu kuzenguruka kwayo, tukabona imeze nk’aho iringaniye ku murongo umwe yegeranye ariko bikaba igihe gito kuko ihita yongera gusiganwa. Birumvikana ko bifata indi myaka myinshi kugira ngo ibintu nk’ibyo byongere kubaho.
Nubwo ariko tubona iyi mibumbe isa nk’aho iba iteganye, mu by’ukuri si ko biba bimeze uramutse ubirebeye nk’ahandi hatari ku Isi.
Ibi bihe bidasanzwe twiteze kuzabona bizaba bigizwe n’imibumbe itandatu irimo Uranus na Neptune yo bizasaba kwifashisha ibindi bikoresho nka ‘telescope’ kugira ngo uyibone kuko izaba iri kure, ariko indi ya Venus, Mars, Jupiter, na Saturn yo izaba igaragara neza bidasabye ibindi bikoresho.
Igihe cyiza cyo kureba ibi bihe bidasanzwe ni nyuma gato yo kurenga kw’Izuba, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba na saa tatu n’igice z’ijoro.
Birushaho kuryohera amaso iyo ubirebye witaruye urumuri rw’amatara y’umujyi, aho ikirere kiba cyijimye. Aho uzaba uri hose ikirere gicyeye uzabasha kwihera ijisho.
Ubwa nyuma ibintu nk’ibi biheruka kuba hari mu 2022, n’ubwo imibumbe itanu ari yo yasaga nk’iyegeranye mu kirere.
Byitezwe ko bizongera mu 2040.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!