Hubble ni igikoresho cya NASSA kifashishwa mu kureba ibiri mu isanzure birimo inyenyeri, izuba n’ukwezi , mu minsi ishinze giherutse kuvumbura uruhurirane rw’inyenyeri rwibumbiye mu matsinda ya 2 yiyegeranije.
Amakuru dukesha urubuga rwa techno-science.net avuga ko abahanga mu bumenyi bw’ikirere n’isanzure batangaje ko ibicu n’urumuri biboneka muri uru ruhurirane byagerageje kubaho mu myaka 170.000 igize Igipimo gikoreshwa hagati y’urumuri n’isanzure(années-lumière de la Terre).
Uru ruhurirane rw’inyenyeri rwabonetse, iki gikoresho cyasanze izi nyenyege zidahuje imyaka kandi zidahuje ibihe zimaze ziriho.
Aya makuru akaomeza avuga ko uburyo imyuka n’umukungugu byo mu isanzure bihura bikegerana (La nébuleuse) nabyo ngo biri mu bituma habaho inyenyeri kuva mu myaka isaga miliyoni 25.
Aho izi nyenyeri zagaragaye ntibabashije kumenya igihe hazongera kuvukira izindi nyenyeri.
Mu mwaka wa 2009 ubwo igikoresho kifashishwa mu kureba mu isanzure "Hubble"cyakoraga ubushakashatsi hifashishijwe ibikoresho bifata amashusho bya"Wide Field Camera 3" cyasanze ibara ry’ubururu ryerekana inyenyeri zishyushye kandi zegeranye,naho inyenyeri zisa n’ibara ry’icyatsi kibisi zo zerekana inyenyeri zifite ubuzima mu gihe izumutuku zo zisobanura urumuri ruboneka mu mazi (la fluorescence de l’hydrogène).



















TANGA IGITEKEREZO