Kuwa 14 Werurwe, isi yose cyane cyane abahanga mu mibare ndetse no mu bumenyi bazizihiza “Pi Day”. Umunsi wahariwe umubare udahinduka π ufite agaciro k’umubare wa 3,141592653.
Uyu munsi wizihizwa ku isi yose ku itariki ya 14 Werurwe (3/14 byanditswe mu buryo bwa kinyamerika), byerekana agaciro ka π bafashe umubare 3 ubanza hamwe na 1 na 4 iza nyuma y’akabago ku mubare (3,14) aricyo kigereranyo cyifashishwa cyane mu gihe bari gukoresha uwo mubare (kuko nyuma ya 14 y’ inyuma y’akabago hari indi mibare myishi birengagiza kenshi iyo bari gukoresha uyu mubare).
Wahimbwe n’umunyabugenge Larry Shaw, ukaba warizihirijwe bwa mbere mu mwaka wa 1988 i San Francisco aho uyu Larry yakoreraga. Guhera icyo gihe uyu munsi uracyizihizwa kuri iyi tariki.
Iyi tariki kandi niyo Albert Einstein (14 Werurwe 1879-18 Mata 1955) yavutseho. Umuhanga ukomeye cyane mu bijyendanye n’ubugenge uturuka mu gihugu cy’u Budage. Yagiye avumbura byinshi mu bijyendanye n’ubugeni ndetse ahabwa n’ibihembo byinshi byitiriwe Nobeli by’ubugeni.
Ku munsi wa 14 Werurwe saa saba n’ iminota mirongo itanu n’ icyenda n’amasegonda makumyabiri n’atandatu (01:59:26) nibwo basa n’ abafata akanya ko kwibuka cyane cyane umuhanga mu bugenge Albert Einstein. Aya masaha ndetse n’ itariki byafashwe bagereranyije n’agaciro ka π ariko 3.1415926535897.
Uyu mubare ukoreshwa cyane mu mibare mu gihe hashakwa umurambararo w’uruziga ndetse n’ umuzenguruko. Ukaba wifashishwa cyane kandi mu bugenge.
Uyu mubare π wizihizwa ku tariki ya 14 Werurwe (3/14),ariko nyuma y’uko umuhanga mu mibare Archimed yaje kuvumbuga ko agaciro nyako k’uyu mubare π aho yabonaga ko ungana n’umubare 22/7 (aribyo bitanga na 3,14285). Nayo ikaba yenda kwegera umubare 3,14 ariyo ikundwa gukoreshwa cyane mu mwanya wa π.
Mu kwizihiza uyu munsi, hari uburyo bwinshi bukoreshwa ariko bwinshi muri bwo bayizihiza barya “Pies” (imigati uba kenshi urimo imbuto). Ibi bikorwa kuko “Pi” na “Pie” ari amagambo avugwa kimwe mu kirimi cy’Icyongereza. Abantu bishyira hamwe bakavuga akamaro ka Pi ndetse bakagerageza kuvumbura ikindi uyu mubare wamara ari nako bibuka Albert Einstein wari umuhanga mu bijyendanye n’ubugenge.
Saa 9:26:53 ku munsi wa Pi Day wo ku tariki 3/14/15, muru uyu mwaka harategenywa gukora ibintu bidasanzwe kuko myinshi mu mibare igize umubare π izaba ikoreshejwe muri icyo gihe . Saa 9:26:53 tariki ya 3/14/15 nko mu mubare 3.141592653 ungana na π.
Amwe mu matariki aharirwa umubare π
14 Werurwe (3/14) : agaciro kagereranwa na π.
22 Nyakanga (7/22) : agaciro nyako ka π.
21 Ukuboza (cyangwa se 25 Mata ku myaka igiri iminsi 366 ukaba ugaruka rimwe mu myaka ine) : nk’ uko umubare π ungana na 355/113 (aribyo bingana na 3,14159). Uyu munsi wa 21 Ukuboza ni umunsi wa 355 w’ umwaka, bikaba bikorwa ku masaha ya saa saba n iminota cumi n’ itatu (01:13).
10 Ugushyingo ((cyangwa se 9 Ugushyingo ku myaka igiri iminsi 366 ukaba ugaruka rimwe mu myaka ine) kuko ari umunsi wa 314 mu mwaka (ugendeye kuri karindari ya Gregoire).

TANGA IGITEKEREZO