00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 120 bazitabira WiSci Girls Steam Camp, amahugurwa yo kubazahura mu bumenyi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 Nyakanga 2015 saa 11:24
Yasuwe :

Abakobwa 120 batoranyijwe kuzitabira “WiSci Girls Steam Camp Rwanda 2015”, amahugurwa agamije gukangurira abari n’abategarugori gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n’ubumenyi (Science).

Aya mahugurwa yiswe “WiSci Girls STEAM Camp” azaba akorwa ku nshuro ya mbere, akaba yarateguwe n’ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Rwanda Girls Initiative ndetse na Minisiteri y’Uburezi, Microsoft 4Afrika, Intel, AOL Charitable Foundation, United Nations Foundation’s Girl Up campaign, ndetse na, Meridian International Center, African Leadership Academy, na Global Entrepreneurship Network, UNESCO, HeHe Labs, tutibagiwe na Indego Africa.

Aba bakobwa bazaba baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bazigishwa inyigisho zinyuranye harimo Ubumenyi (Sciences), Ikoranabuhanga (Technology), Ubwubatsi (Engineering) ndetse n’ubugeni (Art and Design and Math STEAM Fields).

Gahunda ya WiSci Camp gahunda igamije guteza imbere imyigire y’abana b’abakobwa yatejwe imbere n’umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama mu rwego rwo gufasha abakobwa b’abangavu guhabwa uburezi buzabafasha mu gihe kizaza ndetse no kubaka umuryango ukomeye.

“The WiSci Camp” ni imwe kandi muri gahunda za [email protected], yashinzwe n’ishami rya leta zunze ubumwe za Amerika rishinzwe imikoranire n’amahanga ku bufatanye na Microsoft, Nokia, DEMOAFRICA, VC4Africa, The Global Entrepreneurship Network n’abandi.

Thomas Debass umuyobozi wungirije mu ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe imikoranire n’amahanga yavuze ko bazafasha gahunda ya WiSci Camp.

Yagize ati: “Binyuze muri ubu buryo bushya bw’imikoranire hagati ya leta n’abikorera, turatekereza ko bizongera umubare w’abagore n’abakobwa ubumenyi buzabafasha mu kurema ejo hazaza heza.”

Haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore ku rwego rw’isi mu masomo ajyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’imibare.

Gahunda ya WiSci ni imwe mu zizafasha gukuraho icyo cyuho ifasha abakobwa kubona uburezi, kubafasha mu kubakurikirana ndetse no kubagenera amahugurwa.

Abakobwa 120 batoranyijwe kuzitabira aya mahugurwa azabera mu ishuri rya Gashora mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda harimo abo mu bihugu nka Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeria, Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ayo mahugurwa azabera mu ishuri rya Gashora Girls Academy mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera kuva taliki ya 25 Nyakanga kugeza kuya 25 Kanama uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Imibare n’ubugenge

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .