00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIST : Hizwe uko ikoranabuhanga ryakoreshwa nk’uburyo bwo kurengera ibidukikije

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 22 Gicurasi 2013 saa 06:35
Yasuwe :

Ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanaga n’Isakazabumenyi mu Itumanaho MYICT, Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryahuje bamwe mu barimu abanyeshuri abakozi ba KIST ndetse n’abashakashatsi muri rusange, mu rwego rwo gushaka ingufu hifashishijwe ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije. Consolée Sibosiko, umwarimu w’inzobere mu ishami ry’ubutabire yatanze ikiganiro ku kubungabunga ibidukikije hakoreshejwe ikoranabuhanga, avuga ko ari uruhare ruto ariko rw’ingenzi haramutse (...)

Ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanaga n’Isakazabumenyi mu Itumanaho MYICT, Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryahuje bamwe mu barimu abanyeshuri abakozi ba KIST ndetse n’abashakashatsi muri rusange, mu rwego rwo gushaka ingufu hifashishijwe ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije.

Consolée Sibosiko, umwarimu w’inzobere mu ishami ry’ubutabire yatanze ikiganiro ku kubungabunga ibidukikije hakoreshejwe ikoranabuhanga, avuga ko ari uruhare ruto ariko rw’ingenzi haramutse hagabanyijwe impapuro zikoreshwa mu buzima bw’abantu bwa buri munsi, kuko uko zirushaho gukoreshwa ari nyinshi ari nako hatemwa ibiti byinshi.

Avuga kandi ko kwangirika kw’ibidukikije gushingiye ku ikoreshwa ry’impapuro kudaturuka gusa ku itemwa ry’ibiti, ahubwo ko guhera ku gutemwa kwabyo, gutwarwa, gutunganywa mu nganda no kugeza igihe impapuro zaba zararangiye gukoreshwa.

Avuga ko bibaye ngombwa hamwe na hamwe izamaze gukoreshwa zatwikwa, n’ubwo nabyo Sibosiko asanga nabyo byakwangiza ikirere kubera umwotsi wazamuka mu isanzure.

Sibosiko asanga ikoranabuhanga mu ihanahana n’ibikwa ry’amakuru n’ubutumwa, hari gito byakemura mu kubungabunga ibidukikije.

Sibosiko agira ati: “kugeza ubu raporo ziheruka zivuga ku bidukikije zagaragaje ko ibyuka bihumanya ikirere birengeje urugero rwakwihanganirwaho ibice bitanu byose. Ni ukuvuga ko bikabije ikaba ari nayo mpamvu ubushyuhe bw’isi burushaho kwiyongera. Rero ikintu cyose cyafasha mu guhangana n’izi ngaruka cyaba ari ingenzi, harimo n’ibi byo kwitabira ikoranabuhanga mu itumanaho.”

Prof. G. N. Pandey, umwarimu mu gihugu cy’u Buhinde akaba n’umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Arunachal University of Studies yo muri icyo gihugu, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa yabagaragarije uburyo ikoranabuhanga mu itumanaho riramutse ryitabiriwe ryakemura ikintu kinini mu kubungabunga ibidukikije cyane kuko kuri ubu byagaragaye ko mu bikorwa bya buri munsi bya muntu, akenera gutumanaho kandi ubu gukoresha ikorabunga bigenda birushaho koroha.

Iyi mpuguke y’umwarimu yatanze ikiganiro ku ibungwabungwa ry’ibidukikije hifashishwa ikoranabuhanga ikaba yarakoze ubushakashatsi bugera kuri 210, inandika ibitabo 17.

Umuyobozi w’agateganyo wa KIST, Dr Christine Gasinzigwa we akaba yashimye cyane ko kaminuza ayobora ifashe uyu mwanya wo kwiga ku mumaro ikoranabuhanga mu itumanaho, rifite mu bikorwa by’iterambere kandi mu buryo butangiza ibidukikije.

Ishuri rikuru rya KIST ribinyujije mu ishami ryayo rya Siyansi agashami k’Ubutabire Ngiro, niryo ryateguye iyi nama mu rwego rwo guhuza abashakashati ngo bajye impaka ku buryo bwakoreshwa mu kubungabunga ibidukikije.

Abitabiriye ibiganiro ku ikoranabuhanga mu itumanaho mu kubungabunga ibidukikije
Dr Christine Gasinzigwa umuyobozi w'agateganyo wa KIST
Prof. G. N. Pandey watanze ikiganiro ku ikoranabuhanga mu kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .