Umushakashatsi Jack Gallant wo muri Kaminuza ya California yavumbuye uburyo bwo kureba ibitekerezo bya muntu akabyerekana nk’amashusho asanzwe ya video.
Mu bushakashatsi Gallant yakoze , abantu berekwa amashusho mu gihe impuguke zipima imikorere y’ubwonko bwabo maze bakanza kongera gufata ibyo ubwonko bwerekana bakabihinduramo amafoto n’amashusho nk’uko BBC Future ibitangaza.
Nubwo imashini (fMRI/Functional magnetic resonance imaging) Gallant yifashisha ari agashya , Gallant ntiyemera ko iri ku rugero nyarwo rwo gusoma ubwonko bwa muntu.

Benshi barebera kure iby’iterambere ry’ikoranabuhanga batangiye guterwa ubwoba n’ubu buvumbuzi batekereza ko ubuyobozi bw’ibihugu byabo bushobora kuzajya bukoresha iyi mashini bukamenya icyo batekereza mu gihe bibaye ngombwa.
Gallant avuga ko bafite ishingiro ryo gutinya iyi mashini ariko avuga ko ntacyo izaba itwaye mu myaka 50 iri imbere kuko izaba igihenze cyane kandi itaragera ku iterambere ryo kumenya neza amabanga abitse mu bwonko bwa muntu.
Yagize ati "Ntimukwiye kugira ubwoba mbere y’imyaka 50, bizatwara igihe kinini kugira ngo iyi mashini ishobore gutwarwa aho ari ho hose kandi ishobora kureba neza mu bwonko”.
Kugeza ubu kugira ngo Gallant ashobore gusoma ibitekerezo bya muntu amwinjiza muri iyi mashini nini kandi ihenze cyane. Bivugwa ko iyi mashini ipima uburyo amaraso atembera mu bwonko.

Nubwo iyi mashini ari yo igezweho mu kugaragaza imikorerere y’ubwonko, abahanga bemeza ko nta buziranenge ifite kandi ntigendanwa, abayirimo ntibashobora no kwinyagambura.
Iyi mashini ni nayo itsinda ry’impuguke zo mu Buyapani zikoresha ziga ku buryo zasoma inzozi za muntunubwo impuguke zivuga ko bizarushaho kugorana.
Aba bashakashatsi bafata umuntu bakamusinziriza yamara kwicura bakamubaza ibyo yarose maze bagasanisha ibyo ababwiye n’amashusho yagaragajwe n’imashini.
TANGA IGITEKEREZO