00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari impaka ku kumenya umukurambere nyawe w’abantu ku Isi hagati ya Little Foot na Lucy

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 19 Werurwe 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Ikibazo ntikirakemuka, ariko niba amagufa ya Little Foot wo mu gihe cy’abantu biswe Australopithèque ari yo ashaje kurusha aya Lucy, ivumburwa ryayo rishobora kuzakura ingobyi y’ikiremwamuntu muri Afurika y’Uburasirazuba rikayijyana muri Afurika y’Epfo.
Igikanka cya Little Foot kiruzuye. Kuva cyavumburwa mu mwaka wa 1997 n’umushakashatsi ku bantu ba kera wo muri Afurika y’Epfo Ronald Clarke mu buvumo bw’i Silberberg, ku km 35 mu Majyaruguru y’uburengerazuba ya Johannesburg, byasabye imyaka 13 (...)

Ikibazo ntikirakemuka, ariko niba amagufa ya Little Foot wo mu gihe cy’abantu biswe Australopithèque ari yo ashaje kurusha aya Lucy, ivumburwa ryayo rishobora kuzakura ingobyi y’ikiremwamuntu muri Afurika y’Uburasirazuba rikayijyana muri Afurika y’Epfo.

Igikanka cya Little Foot kiruzuye. Kuva cyavumburwa mu mwaka wa 1997 n’umushakashatsi ku bantu ba kera wo muri Afurika y’Epfo Ronald Clarke mu buvumo bw’i Silberberg, ku km 35 mu Majyaruguru y’uburengerazuba ya Johannesburg, byasabye imyaka 13 kugira ngo igikanka gicukurwe nyuma y’amamiliyoni y’imyaka gitabye munsi y’ubutaka.

Imirimo yakozwe itandukanye irimo no gucukuza amenyo y’imashini kugira ngo Little Foot waba waraguyemo ahagaze, ashobore gukurwa muri ubwo buvumo buri mu ntara ya Gauteng yanditswe mu mitungo kamere ya UNESCO nk’"Ingobyi y’ikiremwamuntu".

Isura ntiyangiritse nubwo yahanutse muri metero zigera kuri 20. Umuntu kandi ashobora kubona ibice bimwe by’amenyo (émail). Bigaragara ko amagufa yihanganye agahangana n’ibyashoboraga kuyangiza.

Ikiganza gifunze n’igikumwe byerekana ko ari cyo kimenyetso cya nyuma cyakozwe n’uyu muntu w’umu-australopithèque ufatwa nk’umuntu udasanzwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Witwatersrand (i Johannesburg) bagiye gusaba inzobere z’Abafaransa mu kigo cy’igihugu cy’abashakashatsi (Inrap) kugira ngo bacukumbure igihe cya mbere y’imyaka miliyoni 3.3 yagaragajwe na Ron Clarke.

Ibisubizo byashyizwe ahagaragara kuwa Kane tariki ya 14 Werurwe i Paris n’i Johannesburg, byanagaragaye mu kinyamakuru Journal of Human Evolution. Byagezweho hakozwe ubugenzuzi wa gihanga, ibitaka byari bikikije ubuvumo kandi byabariwe imyaka iri hagati ya miliyoni 1.5 na 2.2.

Ariko nyuma y’isuzuma rya gihanga, abashakashatsi bageze ku mwanzuro ko amakuru y’ibitaka byari bikikije icyo gikanka cya Big Foot byibumbiye aho nyuma y’inkangu yateye urupfu rwe, mu buvumo butagerwagamo n’ibisimba byashoboraga kurya uyu muntu.

Ubundi buryo bwemejwe kuzakoreshwa mu gusuzuma itandukaniro riri hagati y’urutare n’ibitaka.

Inkomoko y’abantu bo mu bwoko bwa Australopithecus bwakurikiye aba hominidés, niyo yashingiweho n’ibyakozwe n’abashakashatsi ku bantu ba kera.

Ibyagaragajwe n’ubuvumbuzi bwo muri Afurika y’Epfo byamaze igihe kinini bifatwa nk’ibimaze “igihe gito” ugereranyije n’ibyavumbuwe muri Afurika y’Uburasirazuba ahataburuwe Lucy (muri Éthiopia mu 1974). Amagufa ye atekerezwa kuba yari amaze imyaka miliyoni 3.2, ariko yo ntabwo yuzuye neza nk’aya Little Foot, umuntu witwa Australopithecus promotheus "wavumbuwe amagufa ye acyuzuye kugera kuri 99%".

Abashakashatsi baracyakomeje gusesengura igihe cy’iki gikanka gishobora kuba kiruta Lucy. Bibaye impamo byatuma ingobyi y’ikiremwa muntu ikurwa muri Ethiopia ikimurirwa muri Afurika y’Epfo, ariko n’ubundi ntibizaba bikuyeho ko Afurika ikiri inkomoko y’ikiremwa muntu.

Igikanka cya Little Foot cyavumbuwe mu mwaka wa 1997 kigifite 99% by'ibikigize, mu ntara ya Gauteng muri Afurika y'Epfo
Mu 1974 amagufa ya Lucy angana na 40% yavumbuwe i Hadar mu kibaya cya Awash Valley muri Ethiopia, yongeye gufatanywa hakorwa igikanka cye
Uko Lucy usanzwe ufatwa nk'umukurambere w'ikiremwa muntu atekerezwa kuba yari ateye
Umugore n'umugabo b'aba-Australopithecus bari mu bwoko Little Foot akomokamo
Abantu bo mu bwoko bwa hominidés bakurikiwe n'abitwa Australopithecus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .