Kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Nzeri 2012 mu nzu mberabyombi yo mu Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha habereye amarushanwa ya nyuma y’ikiganiro “Savoir Plus” gitangwa kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye.
Aya marushanwa akaba ategurwa mu rwego rwo gukomeza kungura ubumenyi abakunzi ba radio, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange aho basubiza ibibazo by’inyurabwenge bitandukanye babazwa.
Aya marushanwa ya nyuma yabaye ari imbonankubone yateguwe na Radio y’Abaturage ivugira I Huye binyuze mu kiganiro “Savoir Plus”, yahuzaga abarushanywa 10 batoranijwe ari 2 buri kwezi mu gihe cy’amezi 5 babashije gusubiza neza ibibazo by’inyurabwenge babazwa bagasubiza binyuze ku murongo wa telephon, nk’uko twabisobanuriwe na Niyitegeka Pacifique Emmanuel, umunyamakuru wa Radio y’abaturage ivugira i Huye uyobora ikiganiro “Savoir Plus” ubwo yadusobanuriye imvo n’imvano y’iki kiganiro n’uburyo habonetse abarushanwa.
Murindangabo Valens wegukanye umwanya wa mbere mu barushanwaga, yashimiye ubuyobozi bwa RC Huye bwateguye aya marushanwa, ndetse anashishikariza urubyiruko gukomeza kuyitabira binyuze muri Media Clubs zagiye zishingwa mu bigo by’amashuri bitandukanye.
Umuyobozi wa RC Huye Gashagaza Rose Marie yashimiye abategura ikiganiro “Savoir Plus” kuko kiri muri gahunda za radio zo kwigisha abaturage hakoreshejwe umuyoboro wa Radio, aboneraho no gushimira abitabiriye amarushanwa ndetse n’abaterankunga bateye ingabo mu bitugu RC Huye harimo Ikigo cy’Indatwa n’Inkesha ndetse na Sulfo Rwanda.
Mu ijambo rye Umuyobozi wa Radio z’Abaturage n’Ibiro Ntaramakuru, Kalisa Steven, yagize ati “Ndashimira abanyamakuru n’ubuyobozi bwa Radio y’Abaturage ivugira i Huye ku bw’aka gashya bahanze, kabafasha kugera ku nshingano zabo nka Radio y’Abaturage yo kwigisha abaturage”.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Imari n’iterambere mu Karere ka Huye, Mutwarasibo Cyprien yashimiye Radiyo y’Abaturage ivugira i Huye ku bw’ubumenyi ikomeje kungura Abanyarwanda. Akaba kandi yanaboneyeho umwanya wo gushimira urubyiruko umuco wo gusoma rwagaragaje kandi arusaba gukomereza aho.
Muri aya marushanwa ya “Savoir Plus” y’umwaka wa 2012 hakaba hanatanzwe inyemezabumenyi ku bitabiriye amarushanwa, ibihembo by’isuku bitandukanye by’uruganda rwa Sulfo byahawe abitabariye amarushanywa, aho byagendaga birutanywa hakurikijwe uko bagiye barutana mu manota.
Ni inkuru ya Ishimwe Jean-Aimé



















TANGA IGITEKEREZO