Ni igitabo kiri mu Cyongereza yise ‘The Genesis & Conflict Trends in Eastern DRC: The Causes and Consequences of Kivu Conflict’. Yacyanditse ashaka gutanga umusanzu we mu kugaragaza umuzi w’ukuri kw’ibibera muri RDC uyu munsi.
Aganira na IGIHE, Gatera yavuze ko kuba intambara yo muri RDC imaze igihe muri Afurika byatumye ashaka kwereka abutuye muri Afurika ukuri kubegereye mbere yo kujya kwita ku zindi ntambara zibera ahandi.
Ati “Muri Afurika no ku Isi hose, mu ntambara tuvuga iy’u Burusiya na Ukraine ije ejobundi, wenda indi imaze igihe ni iya Israel na Gaza, ariko iyo muri RDC iratwegereye cyane. Nashakaga kugaragaza ikiyitera kuko umwe avuga ibi abandi bakavuga biriya. Naravuze nti ‘nk’umushakashatsi reka ngaragaze n’umuti wakemura ikibazo’.”
Muri icyo gitabo Gatera agaragaza uburyo ikatwa ry’imipaka ryo mu 1885 ari ryo muzi w’amakimbirane ashingiye ku bice n’amoko muri RDC kuko hari ibice byari u Rwanda, n’ibyari ibya Uganda.
Ati “Abakoloni birengagije ko aho hantu bakasemo imipaka hakurya hasigaye benewabo bavuga ururimi rumwe, bashyingirana kandi bafite indangagaciro zimwe”.
Gatera agaragaza uburyo abayobozi bayoboye RDC kuva yabona Ubwigenge, bakoze ikosa ryo kutakira kimwe abenegihugu babo, biba indi mpamvu yakujije amakimbirane.
Ati “Abo bantu bamwe baremerwa muri RDC abandi ntibemerwe. Kuko nk’abavuga Ikinyarwanda ntibemerwa babita Abanyarwanda, ariko nk’abitwa Abakonjo n’Abalendu bo bakemerwa. Hari amoko atandukanye yemerwa muri RDC andi ntiyemerwe kandi bose barakatiweho imipaka.”
“Irindi kosa RDC ifite ni ugushyigikira imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano ku butaka bwayo, n’iwuhungabanya mu bihugu bituranye na yo nka FDLR, ADF na RED Tabara.”
Gatera kandi mu gitabo cye agaragaza ko intambara imaze igihe muri RDC, kuko iya yaba ari iya gatatu ikomeye ndetse ikanagirwamo uruhare n’andi maboko yo hanze yayo.
Ati “Iyo hajemo ibindi bihugu nka kuriya kwa SADC [Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo] yajemo biba ibindi, kuko hagombaga kujya EAC [Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba] gusa ni bo baturanyi.”
“Kuba Umuryango Mpuzamahanga, MONUSCO n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byaremereye RDC kuzana abacanshuro b’Abanyaburayi mu ntambara ni ikibazo gikomeye. Ikindi ni uko MONUSCO imaze imyaka myinshi nta cyo ikora ahubwo ikingira ikibaba imitwe yitwaje intwaro.”
Muri icyo gitabo umwanditsi agaragaza ko umuti w’iyo ntambara ari intambwe ebyiri zikwiye guterwa harimo kuba RDC yaganira na AFC/M23 kuko ari abenegihugu bayo, ikareka kwishinga amahanga.
Ikindi ni ugutora kamarampaka bagahindura Itegeko Nshinga ryemeza ko RDC yaba igihugu kigizwe na za Leta zifite ubwigenge bucagase.
Ati “Nubwo ntavugira AFC/M23, mbona aho yafashe izahagumana [Balkanisation], igacyura impunzi zaho zose nubwo atari cyo igamije.”
“RDC ni nini ariko bafashe hariya imiryango mpuzamahanga yakwanzura ko bahabarekera nk’uko muri Sudani byagenze. Impamvu ni uko bariya bakomeye bashyigikira umunyembaraga ubu ni we bategereje kureba.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!