00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 22 April 2013 saa 07:10
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rugamije guteza imbere ubumenyingiro bamaze gushinga ishuri ryigisha umuntu ibyo ashobora gukoresha mu ikorana buhanga mu buzima bwe bwa buri (IBTC).
Iri shuri rizibanda ku kwigisha abantu ibicyenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
Mu kiganiro umuyobozi w’iri shuri Uwizeyimana Julie Claude yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko barishyizeho kugira ngo urubyiruko ruzajye rujya ku isoko ry’umurimo rufite icyo ruzi ku ikoranabuhanga.
Amwe mu masomo azajya atangirwa muri iri (…)

Amwe mu masomo azajya atangirwa muri iri shuri nk’uko Uwizeyimana yabitangaje ni ugutunganya amafoto hifashishijwe Photoshop, Adobe fireworks ndetse na dream light ibi byose bikazajya byigwa mu gihe gitoya kitarenze amezi atatu. Aya masomo akaba yafasha uyize kuba Rwiyemezamirimo.

“IBTC” izajya itanga amasomo no ku bantu bashaka kwihugura mu masomo ajyanye no gukora muri za imprimerie.

U Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga kugira ngo iterambere ryihute mu nzego zose z’umurimo.

Adobe photoshop ikoreshwa mu gutunganya amafoto ni rimwe mu masomo iri shuli rizatanga
Uwizeyimana Julie Claude umuyobozi w'ishuri IBTC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages