00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa watsinze kurusha abandi muri TCT yahawe akazi na Manumetal

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 March 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Alice Benihirwe, yigaga mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology/TCT) mu ishami rya “ Information Techonology)akaba yahawe ibihembo bitandukanye,by’umwihariko muri Sosiyete Manumetal yahise kimuha akazi.

Afite imyaka 24 y’amavuko, avuka mu Murenge wa Kiramuruzi Akarere ka Gatsibo; nyuma yo guhamagarwa mu ruhame nk’umukobwa wahize bagenzi be mu gutsinda neza, ndetse agahita ahabwa akazi muri Manumetal, yavuze ko byamutunguye ariko kandi ngo yakabije inzozi yari amaranye igihe kirekire.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE tariki ya 26 Gashyantare 2015 mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 450 barangije muri TCT, Benihirwe yagize ati “ Byanshimishije cyane byandenze, kuba inzozi zanjye mbashije kuzigeraho. Nishimiye ko nagambiriye kuzaza mu b’imbere none nkaba mbigezeho. Ibihembo nahawe numvaga mbikwiye kuko narakoze kandi neza.”

Benihirwe (iburyo) yahawe ibihembo bitandukanye

Urugendo rwa Benihirwe mu mashuri yisumbuye n’amakuru

Avuga ko yize amashuri yisumbuye bimugoye . Ati “Nigaga ku Kibuye (Mu karere ka Karongi) hari kure cyane y’iwacu, nkaba narigaga ibijyanye na “ Computer Science”, ariko kuko nari mbikunze nize nshyizeho umwete , ndatsinda mbona amanota meza, yatumye mbasha kwibona mu bagomba kwiga muri Tumba College of Techonology.”

Akomeza avuga ko ageze muri Kaminuza bitamugoye cyane, kuko atagiye kure cyane y’ibyo yize mu mashuri makuru, akarusho ngo ni uko bigishwaga banashyira mu bikorwa ibyo babaga bize.

“Abakobwa ntibakajye bitinya”

Benihirwe abwira abakobwa bagenzi be ko bakwiriye guha agaciro abo bari bo, kuko ari byo bizatuma bagera kure.

Benihirwe (uri guseka) yemeza ko yatangiye gukabya inzozi

Ati “ Mbere na mbere njye nabanje guha agaciro uwo ndiwe kuko numva nshoboye. Ibintu by’imyuga abakobwa barabitinya, ariko njye narabikundaga. Ndashishikariza abakobwa bagenzi banjye kutitinya, ahubwo bakumva ko nabo bashoboye, bakiga bakiteza imbere.”

Bazihizina Susan ni Nyina wa Benihirwe Alice akaba ri nawe mubyeyi wenyine afite. Yagize ati “ Twatunguwe, kubona Benihirwe ari we watsinze cyane mu bakobwa. Twari tuzi ko ari umuhanga, ariko ntitwumvaga ko yarusha bagenzi be. Nishimye cyane byandenze, ariko noneho bongeyeho ko bamuhaye n’akazi nta n’ako yari afite, ni ibyishimo ku muryango wacu.”

Uyu mubyeyi avuga ko azakomeza gushyigikira umukobwa we akazakomeza akiga ku buryo azagera ku ku mpamyabumenyi isumba iyo yabonye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages